Abaganga n’abaforomo: Zimwe mu ntwari zabohoye u Rwanda zidakunze kuvugwa ibigwi

Mu gihe twizihiza ku nshuro ya 21 Isabukuru yo Kwibohora, hari bamwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora badakunze kumvikana. Muri bo twavuga nk’abaganga n’abaforomo bavuraga abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba.

Ku myaka 27, Agnes Uwayezu wakoraga nk’ umuforomokazi ku Bitaro bya Nsambya mu gihugu cya Uganda yibuka ku wa 4 Ukwakira 1990 yibona mu nama ku buryo butunguranye mu cyumba cy’ubuyobozi bw’ibitaro.

Nubwo nta bikoresho bari bafite uburyo gakondo bwifashishwaga bwabaga bufite isuku kandi nta ngaruka ku buzima bw'umurwayi.
Nubwo nta bikoresho bari bafite uburyo gakondo bwifashishwaga bwabaga bufite isuku kandi nta ngaruka ku buzima bw’umurwayi.

Ngo nta gatekerezo na gato yari afite ku byari bigiye kuba yewe n’ibyo bari bagiyemo muri iyo nama, nyamara ariko iyo ni yo yari itariki ye yo kwinjira urugamba rwari rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990.

Muri icyo cyumba, Uwayezu yasabwe n’abantu atari azi kwegura ku kazi yakoraga akifatanya n’ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Front) mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Inama ngo yagiye kurangira amaze kumva neza ibyo asabwa ndetse ahita abemerera ko agiye kwifatanya na bo ariko abasaba umwanya wo kubanza kubitekerezaho neza.

Iyo nama ngo yarangiye ku buryo bw’amayobera buri wese aca iye nzira bameze nk’abantu bataziranye batigeze banagira aho bahurira mu buzima.

Nyuma uwo munsi ngo abandi bantu batatu baje kongera kumubaza igihe azatangirira kwifatanya n’abandi ku rugamba ariko yongera kubasaba akandi kanya kugira ngo afate icyemezo yatekerejeho neza.

Uwayezu yatangarikje KT Press ko muri icyo gihe atasinziraga yibaza ku byo asabwa ari na bwo ku wa 9 Ukwakira 1990 yahise afata umwanzuro uhamye. Ngo yumvaga yasimbuka agahita agera aho Inkotanyi zari ziri ariko na none akumva afite ubwoba ku buryo umutima watimburaga inshuro nyishi gusa akiyumvamo ubutwari n’umurava.

Asobanura ukuntu yumvise igishyika mu nda ariko akavuga ko umurava yiyumvagamo watsinze ubwoba kandi ugategeka ubwenge bwe gufata icyemezo.

Uwayezu atangiye urugendo rutari ruhire

Ku wa 9 Ukwakira 1990, Uwayezu yuriye ikamyo yari yuzuyemo ingimbi n’abangavu ngo bishimye kandi ubona biyemeje kwitangira igihugu ariko ngo batazi ikibategereje (iherezo ryabo). Ngo ntibumvaga na gato ibyo bari bagiyemo naho urugamba rumisha imituku ngo ni rwo rwari rubategereje.

Mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira 1990 ngo ni bwo Uwayezu n’izo ngimbi n’abangavu basezeye ku butaka bwa Uganda bambuka umupaka binjira mu Rwanda.

Avuga ko binjiriye ku Mupaka wa Kagitumba babanza gusogongera ku mafu meza aturuka mu mukenke wo mu Mutara (ubu mu Karere ka Nyagatare) mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Bari batangiye inzira izakura u Rwanda ku ngoyi ibihe byose.

Uwayezu n’urwo rubyiruko ngo bahise batangira akazi katoroshye nta kugoheka bavura inkomere z’intambara zari zarashwe ku ikubutiro ku munsi wa mbere muri urwo rugamba rwo kubohora u Rwanda. Iyo yari ibaye intangiriro y’ inzira y’umusaraba ya Uwayezu yo gusubira mu gihugu cye.

Ntibyari ukwezi kwa buki

Amateka ya Uwayezu mu rugamba rwo kubohora igihugu ateye agahinda. We kimwe n’abandi benshi bari kumwe, ngo cyari igitambo cy’ubuzima batanze ubwo bemeraga kwifatanyaga n’Inkotanyi ku rugamba.

Agnes Uwayezu ngo ntazicuza na rimwe urugamba yarwanye. Nubwo yaruburiyeho musaza we areba ariko yarokoye benshi mu basirikare bashoboraga kuba bararuguyeho kandi bageze ku ntsinzi.
Agnes Uwayezu ngo ntazicuza na rimwe urugamba yarwanye. Nubwo yaruburiyeho musaza we areba ariko yarokoye benshi mu basirikare bashoboraga kuba bararuguyeho kandi bageze ku ntsinzi.

Igitangaje ni uko Inkotanyi icyo gihe nta masomo ahagije ya gisirikare zari zarahawe. Mu by’ukuri abenshi mu basirikare b’inkotanyi bahugurwaga umunsi umwe bagahita boherezwa ku rugamba guhangana n’umwanzi.

Nubwo batari bafite ubunararibonye n’ibikoresho bihagije by’intambara ariko ngo hari ikintu bari bakizeho kurusha ibindi. Icyo ni abaganga. Ariko na none kugira umubare munini w’abaganga b’abahanga badafite ibikoresho na byo ngo byari ikindi kibazo.

Mu by’ukuri Inkotanyi nta bikoresho bihagije ngo zigeze zigira kugeza zifashe igihugu. Udutero shuma no guhanga udushya ku rugamba ariko ngo ni byo zari zikizeho. Uwayezu agira ati “Twakoreshaga abantu mu gusimbura imashini (ibyuma) tutari dufite.”

Ngo hari abaganga b’abarakare

Col Dr Karenzi, ubu uyobora Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, icyo gihe wari umuyobozi w’abaganga ku rugerero rwo mu Mutara avuga ko nta yandi mahitamo bari bafite usibye ubunararibonye bari bafite mu kiganga bwo gukora akazi bijyanye n’ibihe barimo.

Col Karenzi, umwe mu baganga bavuraga abasirikare bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Col Karenzi, umwe mu baganga bavuraga abasirikare bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Cyakora, avuga ko bitari igisubizo kirambye ku bibazo bari barimo. Agira ati “Twakoze byinshi nta bikoresho ariko na none ibyo ni bike mu byo twashoboraga gukora dufite ibikoresho.”

Uwayezu yibukana agahinda kenshi ko bari bafite umuganga umwe ushobora kubaga mu mutwe ku buryo nta kundi bagombaga kubyifatamo ku nkomere zagize ibikomere bigera ku bwonko. Agira ati “Inkomere nyinshi nk’izo zarapfuye.”

Mu gihe bavuriraga ahantu hatajyanye n’igihe kandi bamwe bavuga ko byashoboraga no kugira ingaruka ku nkomere, Col Karenzi we yatangarije KT Press ko gukoresha ubu buryo byari byiza kubwifashishiriza mu ishyamba kuruta uko wabikorera mu nzu cyangwa ahandi hantu hafatika.

Agira ati “Inzu zari mbi cyane inkomere zishobora kuhandurira izindi ndwara.” Ati “Twari tumeze neza mu bihuru no mu ntoki munsi y’amakoma kuko nta dusimba tundi twari duhari twakwanduza inkomere.”

Cyakora muri ubu buryo, ku karubanda, na none ngo hari ibindi bibazo kuko babaga bitegeye umwanzi. Ati “Ariko twagomba kwihisha kuko twari inyeshyamba.”

Inkomere bazitwikizaga amababi y’ibiti, amahema bakayabika neza ahantu hasukuye bakazihakura igihe bibaye ngombwa ko bimuka.

Igihe cyo kwimuka iyo cyageraga ngo byabaga ari ibindi bibazo kuko abaganga bitwazaga ibyo bakeneye byose. Agasanduku bifashisha mu buvuzi ndetse n’imiti.

Ngo hari ubwo wasangaga bata bimwe mu bikoresho kuko nta modoka bagiraga yo kubibatwaza kandi nta gihe cyo gutakaza babaga bafite.

Bageze aho bifashisha ingamiya

Mu rugamba rwo kwibohora ibikoresho ngo byagiye biba ikibazo gikomeye cyane. Abasirikare ngo babaga bagomba gukora ingendo ndende cyane n’amaguru kandi nyamara ngo n’aho bagendaga hatoroshye kubera imisozi yo mu Rwanda. Ibikoresho na byo ngo byabaga bigomba kwikorerwa ku mutwe n’abantu.

Urugamba aho rwimukiye mu Majyaruguru y’u Rwanda, bamwe mu basirikare bananiwe kurira imisozi miremire y’ibirunga nka Muhabura na Gahinga. RPA ngo byabaye ngombwa ko ishaka ingamiya zo kwikorera ibikoresho by’urugamba zibyuriza iyo misozi.

Ngo hari aho byageraga n’ingamiya zikananirwa bakazisiga ziruhuka bikaba ngombwa ko abasirikare nubwo babaga bananiwe babyikorera kugeza bageze hejuru kuri iyo misozi.

Nyamara ariko n’ibyo ngo ntibyari bihagije kuko hiyongeragaho n’ikibazo cy’ubukonje bwinshi cyane bwo mu muri iyo misozi yo mu Majyaruguru y’u Rwanda. Kubera ibibazo byinshi byari bihari, abasirikare benshi b’inkotanyi ngo batikiriye muri iyo misozi.

Umunsi umwe, abaganga ngo babyutse bahura n’ikibazo gikomeye aho abenshi mu basirikare bafashwe n’indwara yo gucibwamo. Nubwo bitatinze ariko Col Dr Karenzi avuga ko byateje ibibazo bikomeye cyane.

Ngo byabaye ngombwa ko abaganga bakoresha ubunararibonye bwabo mu gukumira uko gucibwamo ariko ngo byarabahenze cyane nk’uko Col Dr Karenzi abivuga.

Mu by’ukuri RPA ngo yarwanaga intambara ebyiri icyarimwe. Mu gihe urugamba rwabaga rumisha imituku, abaganga bagombaga kuba bari aho ngaho ntabyo kuhakura ukuguru. Ngo biragoye ko bakwibuka umubare w’abasirikare babaguye mu biganza, nta n’ubwo babara abasirikare babaguye imbere bategereje ubufasha. Ariko na none ngo ntibabara abo bavuye bagakira.

Intambara y’urugamba rwo kwibohora ntawayivuga atavuze izi ntwari z’abaganga n’abasirikare bakoze akazi katoroshye ko kuvura inkomere ndetse n’abasirikare babaga barwaye.

Mu myaka itanu ishize, Umunyamakuru wa Kigali Today ( KT Press) Magnus Mazimpaka, mu kiganiro na Denis Karera umusirikare wari umuganga muri Batayo imwe na Dr Richard Sezibera, yamutangarije ko Dr Sezibera yari umwe mu baganga b’abahanga cyane RPA yari ifite. Yagize ati “Ni umuganga w’impirimbanyi, ukunda akazi cyane, bigoye kubona ahandi.”

Dr Sezibera yanabayeho umuganga wa Maj Gen Paul Kagame muri icyo gihe.
Dr Sezibera yaje kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe Karera ayoboye akanama k’ubucuruzi k’uwo muryango.

Karera yabwiye uyu umunyamakuru ko mu myaka itanu ishize ko adashobora kuzibagirwa ubuhanga n’ubwitange bwa Dr Sezibera mu kuvura inkomere kuri urwo rugamba.

Avuga ko Dr Sezibera yabahaga icyizere cy’ubuzima kuko no mu bihe bikomeye aho bumvaga nta we uribusigare ubuzima bwabo bwabaga buri mu biganza bye.

Ubuyobozi bukuru bwa RPA bugabwaho igitero simusiga

Col Dr Karenzi avuga ko hari ibihe batazibagirwa mu ntambara yo kubohora igihugu. Icy’ingenzi muri ibyo bihe ngo ni igihe Ibiro bikuru by’Ubuyobozi bwa RPA bwari buyobowe na Maj Gen Kagame byashyizwe ahegeranye n’aho bavuriraga inkomere. Avuga ko mu buryo butunguranyi umwanzi yaje kubinjirana muri byo birindiro byombi.

Kimwe mu bihe bitazibagirana ngo ni igihe begeranyije ibirindiro by'Ubuyobozi Bukuru bwa RPA n'aho bavuriraga inkomere umwanzi akabatungura akabatera hakaba urugamba rwaguyeho benshi.
Kimwe mu bihe bitazibagirana ngo ni igihe begeranyije ibirindiro by’Ubuyobozi Bukuru bwa RPA n’aho bavuriraga inkomere umwanzi akabatungura akabatera hakaba urugamba rwaguyeho benshi.

Col Dr Karenzi agira ati “Ubuzima bwarabishye! Byari ibicika! Byari bimeze nk’imvura y’amabombe!”

Uwayezu na we ngo yari ahari ubwo bahuraga n’aka kaga. Agira ati “Ubwoba bwaradutashye! Twarahababariye!”

Bamwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu bavuga ko byari byaturutse ku ikosa RPA yari yakoze ku rugamba ariko ngo ibyabayeho ni inkuru na n’ubu itarabarwa.

Muri ibyo bihe buri wese yarwanaga ashaka aho yihisha ngo abaganga n’abaforomo bo baguye mu muriro batari biteguye. Bagombaga byanze bikunze kugera kuri buri nkomere bakayitaho.

Dr Karenzi agira ati “Sinzi uko narokotse ariko amahirwe ya nyuma twagize ni uko ubuyobozi bukuru bwa RPA bwatangiye kuhimuka.”

Aganira na KT Press, Col Dr Karenzi akomeza agira ati “Uwo munsi abasirikare batabarika baguye kuri urwo rugamba abandi bagwa aho twavuriraga turimo kubitaho. Byabaye ngombwa ko tuhimuka.”

Cyakora ariko, kimwe mu byo abaganga bagombaga kumenyera ngo harimo kubona abasirikare bapfa mu buryo bubi cyane. Ngo nta buryo abaganga bari bafite bwo gutabara inkomere zimerewe nabi ku buryo bwihuse. Col Dr Karenzi yibuka bamwe mu baganga bitanga kugira ngo bagire abo barokora.

Uwayezu muri uru rugamba ngo yiboneye n’amaso musaza we apfa nyuma y’uko umwanzi ngo amurashe mu gifu. Cyakora intwari nka Uwayezu yarokokeye kubyina itsinzi igihugu kimaze kubohorwa.

Uwayezu ngo akiva i Kampala yaragize ati “Tuzarwana kugeza dupfuye cyangwa dutsinze tukabaho.”

Ni ukuri koko kuko intsinzi yayigezeho. Ubu , Uwayezu ni umufomokazi mu Bitaro by’Umwami Fayisali (King Faisal Hospital) akaba anakuriye Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), uyu munsi akaba asubiza amaso inyuma akishimira ibyo yiyuhiye akuye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Agira ati “Nta yandi mahitamo nari mfite, sinzigera mbyicuza!”

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

kubikora byaringombwa kko batabaraga urwababyaye ndeste zarininshinganozabogukura abavandimwebabo mukagabaribarimo gsa kwitanga nubutwari. kdi mujyemwibukako gukorerigihugu ningombwa mwibuke ko iteka iwanyu hahora arinkiburayi

martin yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Kagitumba-Nyabwishongwezi byari bikomeye kuva muri 1990,ndahazi narahavukiye,nahaburiye nabanjye hagati1990-1994. Nshimiye byumwihariko inkotanyi n’abaganga kubw’ibikorwa by’ubwitange bakoreye abanyarwanda n’igihugu cyacu muri rusange.Turashimira kandi abaganga n’inkotanyi badupfiriye kugirango tubeho (twebwe abanyarwanda).Ndetse nabandi batari abasirikare cg abaganga ariko bakaba baritangiye ikigihugu turabashimiye kandi Imana ibahe umugisha kandi uwuhe n’imiryango bakomokamo.Natwe tuzagerageza gutera ikirenjye mucyanyu ariko sinzi ko twageza kumuhate mwari mufite mwe muri ntagereranwa.Nshimiye kandi KT Press kuduha amakuru y’ubaka rwose amakuru nkaya atuma twisuzuma tukamenya uko tugomba gukunda ikigihugu kuko cyavuye kure kandi kirajya kure ariko kandi kigeze kure bitewe naho kiva

Alphonse yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Turashima izontwali zose zitanze, izahasize ubuzima Imana izakire. Col Ben Karenzi Imana imuhe umugisha utagabanije.Ubushishozi akorana imirimo ashinzwe Imana izabimwambikire ikamba.

Liberata yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

muzahe igihembo les techniciens medicaux baturutse i burundi

mob yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Mana, kwibagirwa bibaho ntituzibagirwa iyi nzira. Mana yacu uzihembere ziriya ntwari.

kiki yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

#Ababaganga bakoze akazigakomeye Imana yi Rwanda ibatumenyere
@ Kigali Today Ayamatungo yitwaga PUNDA arizo ndogobe mukinyarwanda

Oscar yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Imana ibahore hafi iyo mutabaho tuba twarashije ubutwari muzaburage nabanyu nabanyarwanda muri rusange!

hababa yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Uwabwirwa ayo mateka yakeka ko harimo amakabyankuru ariko ndagirango mbahamirize ko byari bikomeye kuko nari umwana ariko uzi ubwenge kuko naragiraga inka zo kubagira abasirikare kandi ndi umwe mubagemuriraga amata abasirikare aho babaga bihishe mu rutoki inkomere narazibonaga. Hari igihe kimwe natahaga nshaka kurira, nubu sinjya nibagirwa umusirikare nasanze imbwa zataburuye aho bari bamushyinguye, sinzibagirwa imyenda nameshe yuzuye amaraso bari bahambirije umusirkare wari warashwe mu kibero avuza induru. Yewe ni amateka. Nsoze ngira nti RPF nzakugwa inyuma wakoze iby’ubutwari.

KABERA Canisius yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka