Rongi: Ngo ntibazibagirwa ukuntu RDF yababohoye abacengezi

Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko nyuma yo kubohorwa na RPA mu 1994 bongeye guhura n’akaga nyuma y’imyaka ibiri ubwo mu 1997/1998 bibasiwe n’ibitero by’abacengezi bikabahungabanyiriza umutekano ari nako ubuzima bwabo buhasigara.

Abitangira ubuhamya ubwabo bavuga ko iyo ingabo z’u Rwanda zitahaba ngo zongere kubarengera bwa kabiri ntakaba karasigaye mu misozi ya Ndiza kuko utarumviraga abacengezi wese bamwicaga, ariko RDA ikaba yarakoze ibishoboka ikabatabara, icyo bita kubohorwa kabiri.

Dr Muwiseneza wikoreraga avuga ko kugira ngo babashe gufasha abaturage b'i Rondi hifashishwaga abasirikare bakarinda abaganga baje kuvura.
Dr Muwiseneza wikoreraga avuga ko kugira ngo babashe gufasha abaturage b’i Rondi hifashishwaga abasirikare bakarinda abaganga baje kuvura.

Bamwe mu baturage bavuga ko babonye abaturanyi babo bicwa abandi bagakubitwa cyane kubera kwanga politiki y’ivangura y’abacengezi.

Dr. Mwiseneza Pierre ukorera ku bitaro bya Kbagayi mu karere ka Muhanga vuga ko byari bikomeye kugeza ubuvuzi ku baturage batuye I Rongi kuko yari inzira y’abacengezi bavaga I Burengerazuba n’Amajyaruguru berekeza ahahoze hitwa Kigali Ngari.

Abaturage bavuga ko ingabo za RPF zababohoye kabiri.
Abaturage bavuga ko ingabo za RPF zababohoye kabiri.

Mwise neza avuga ko hifashishwaga abasirikare bagaherekeza umuganga ugiye gutanga ubufasha ku batuye imisozi ya ndiza, bigaragaza ubwitange ingabo z’u Rwanda zakomeje kugaragariza abaturage n’ubwo bo bacengezwagamo inyigisho mbi zo kongera kugirira nabi abanyarwanda.

Mwiseneza agira ati, “ Byari bikomeye kandi byari bigoye kugirango umuntu wa hano avurwe cyangwa ajyanwe kwa muganga, kuhaza wasangaga umubare w’abasirikare uruta kure uw’abaganga babaga baje kwita ku baturage aho tugeze ntawabura kubyishimira.”

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru wo kwibohora, abaturage bagaragaje ko bishimira aho bageze biteza imbere aho nyuma y’intambara y’abacengezi, bamaze kugera kuri byinsi birimo, amashuri, isoko rya Kijyambere rya Ruhango, ivuriro rigezweho, ubuhinzi bwa Kijyambere ndetse n’ubworozi buvuguruye.

Isura ya Rongi yarahindutse nyuma y'abacengezi kuko aho kwicana basigaye bagabirana.
Isura ya Rongi yarahindutse nyuma y’abacengezi kuko aho kwicana basigaye bagabirana.

Umurenge wa Rongi utuwemo n’abaturage bahungutse bava muri Kongo bari barahunze muri 1959, batahuka berekeza mu ishyamba rya Gishwati aho bakuwe bazanwa i Muyebe mu Mugere wa Rongi bagatuzwa bakaorozwa ubu bakaba nabo bageze igihe cyo kwitura. Inka 20 akaba ari zo zituwe ku munsi wo kwibohora.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntabwo twabona uko dushimira ingabo za RPF zabohoye igihugu cyose zikagiha umutekano amahoro akaba ahinda

Rutanga yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka