Lionel Messi yanze igihembo cy’umukinnyi mwiza mu irushanwa rya Copa America

Inkuru dukesha urubuga www.voilaca.com, ivuga ko rutahizamu w’umunya Argentine Lionel Messi yanze igihembo cyari cyateguwe muri iri rushanwa cy’umukinnyi waryitwayemo neza.

Ibyo Messi yakoze bikaba bihabanye n’ibyabaye ubwo n’ubundi ikipe y’igihugu ya Argentine yarataga igikombe cy’isi,itsinzwe n’Ubudage igitego 1-0 ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize.

Nyuma yo gutsindwa kuri Penaliti 4-1 mu mukino wa nyuma wa Copa America,Messi yanze igihembo cy'umukinnyi witwaye neza.
Nyuma yo gutsindwa kuri Penaliti 4-1 mu mukino wa nyuma wa Copa America,Messi yanze igihembo cy’umukinnyi witwaye neza.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine akaba kuri uyu wa 4 Nyakanga yaranze kuzamuka kuri Podium ngo afate igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa rya Copa America nk’uko byatangajwe n’urubuga rwitwa Minutouno rwo mu gihugu cya Argentine.

Abateguye uwo mukino bakaba ngo barahisemo kureka rwiihishwa gutanga iki gikombe bari bamuteguriye,kugira ngo bazimanganye ibyo byabaye,mu kimbo cyo guhita bahitamo undi mukinnyi bagiha. Ama Camera ya beIN Sports ngo akaba yarerekanye iki gikorwa.

Urubuga www.eurosport.fr narwo rwagarutse kuri iyi nkuru rukaba rwavuze ko uyu mukinnyi ngo yabajijwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Chili Jorge Sampaoli impamvu yabimuteye,agasubiza ko yaje gutsindira igihembo n’ikipe ye y’igihugu,ariko ko igihembo cye bwite kitamushishikaje.

Byari ibyishimo ku ikipe ya Chili yegukana igikombe cyayo bwa mbere mu mateka ya Copa America.
Byari ibyishimo ku ikipe ya Chili yegukana igikombe cyayo bwa mbere mu mateka ya Copa America.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abandi bakinnyi bose bahawe ibihembo byabo. Claudio Bravo wa Chili akaba yarabonye igihembo cye cy’umuzamu witwaye neza.
Jeison Murrilo w’imyaka 23 wo muri Colombia abona icy’umukinnyi ukiri muto ,abakinnyi nka Eduardo Vargas wo muri Chili na Paolo Guerrero wo muri Pérou, bahabwa igihembo cy’abatsinze ibitego byinshi. Ikipe ya Pérou ikaba yarahembewe kwitwara neza “Fair- Play”.

Igihembo cy’umukinnyi cy’umukinnyi witwaye neza kikaba cyari gisanzwe gifitwe n’umunya Uruguay Luis Suarez wagihawe mu mwaka wa 2011 ikipe ye imaze gutwara igikombe. Akaba atarabonye umusimbura mu kugitwara kuko Messi atabyemeye.

Lionel Messi akaba yarahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu gikombe cy’isi cya 2014,naho Emmanuel Nuer atwara icy’umuzamu witwaye neza. Messi akaba yaracyemeye nubwo Ubudage bwari bubatwaye igikombe.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Fc B Oyeeeee!!

bayubahe amos yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

messi nahangame ababarca tumuri inyuma

happy eloge yanditse ku itariki ya: 30-07-2016  →  Musubize

nkuko namye ndabivuga ko christiano na messi bigoye kumeny ikibakoresh hagati yabo.bose mukabona haruwutwaye igikombe cumugabane ariko murampinyuza.uko messi yatashe niko na christiano azotaha ntawuzogikozako intoke.

ntibakina paul christian yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

niyihangane na chile yaragishakaga! ngaho ga na ballon d’or azayajye

alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

nta mugabo utagira ibyago! na real madrd yarahoze nawe niyihangane

alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Bwatewe Nagahinda Amaranye Igihe Kuba Agera Finare Inshuzo Ebyiri Agataha Areba Hasi Nkuwataye Agasaro

Sibomana James yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

IYABA YA KIREKAGA MAZE AKAREBA NIBA HARI UWO ARAHIMA!!

DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka