Musanze: Abapolisi bakuru bo mu bihugu 8 by’Afurika bitezweho guhindura isura y’umutekano binyuze mu bufatanye

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harelimana, ashimangira ko kwigana no gusangira uburanariribonye hagati y’abanyeshuri 30 bava mu bihugu umunani by’Afurika byitezweho imbuto nziza z’ubufatanye n’imikoranire ya polisi zo mu karere mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ndetse n’umutekano ukarushaho kuba mwiza.

Ibi Minisitiri Harelimana yabitangaje ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo y’abapolisi bakuru (Police Senior Command and Staff Course) mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu Mujyi wa Musanze kuri uyu wa 06 Nyakanga 2015.

Minisitiri w'Umutekano mu Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harelimana, ashyikiriza CSP Mustapha Ndong inyemezabumenyi.
Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harelimana, ashyikiriza CSP Mustapha Ndong inyemezabumenyi.

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri barangije, abayobozi bakuru ba Polisi, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’ abo mu miryango y’abapolisi barangije, Minisitiri Musa Fazil yagize ati “Aba barangije mu cyiciro cya gatatu cy’amasomo bava mu bihugu bitandukanye by’Afurika, gusangira ubunararibonye no kwigana ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye bw’akarere cyane cyane mu rwego rwo kubahiriza amategeko.”

Muri aya masomo yamaze umwaka, abanyeshuri umunani bava mu bihugu birindwi by’Afurika y’Iburasirazuba (Uganda, Burundi, Kenya) hiyongereye Sudani y’Epfo, Namibia, Gambia na Ethiopia na 22 bo mu Rwanda bigishijwe ibijyanye no kuyobora abapolisi bagenzi babo, icungamutungo n’ubuyobozi muri rusange.

Abayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y'abapolisi bakuru.
Abayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abapolisi bakuru.

Bize kandi iby’amahoro no gukemura amakimbirane bazashyikirizwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igihe byateganyijwe nikigera.

Baboneyeho kandi no guhanahana amakuru ku bibazo by’umutekano biri mu bihugu bakomokamo ndetse n’ ubunararibonye bafite mu kubikemura; nk’uko byashimangiwe kandi na CSP Mustapfa Ndong wo mu gihugu cya Gambia.

Ku ruhande rwe ngo ibyo yungukiye ku Rwanda ni imyitwarire myiza, ubushake bwa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu no kurwanya ibyaha kugira ngo sosiyete irangwe n’umutekano usesuye.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Felix Namuhoranye aganira n’itangazamakuru yavuze ko bahawe ubumenyi bufatika kuko ubumenyi bwo mu bitabo bwaherekezwaga n’ubumenyi-ngiro. Ni muri urwo rwego bakoze urugendo-shuri muri Kenya na Namibia birebera uko polisi z’ibyo bihugu zihuza ibikorwa bya buri munsi bya Polisi.

Abanyeshuri b'abapolisi bakuru barangije amasomo n'abayobozi bafata ifoto y'urwibutso.
Abanyeshuri b’abapolisi bakuru barangije amasomo n’abayobozi bafata ifoto y’urwibutso.

Akomeza avuga ko kwigisha abapolisi ni uguhozaho nk’uko ibyaha bihinduka umunsi ku wundi, kugira bagire ubumenyi bwo guhanga n’ibyaha bishya bigenda bivuka kandi birenga imipaka bisaba ubumenyi n’ubushobozi bwihariye.

Uyu muhango wabimburiwe n’akarasisi k’abanyeshuri n’abarimu. Nyuma y’aho, abapolisi bambaye ahanini amashati n’amapantaro y’ubururu ndetse n’ingofero by’ibirori, batambukaga mu ntambwe ya gisirikare bakajya imbere, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu akabashyikiriza icyemezo cy’uko barangije amasomo.

Isozwa ry’amasomo y’iki cyiciro cya gatatu cy’aya masomo kuva iryo shuri ryashingwa ryitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Uburezi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu ndetse n’abahagarariye za Polisi z’Ibihugu bya Gambia na Sudani y’Epfo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka