Weasel ngo arifuza umugore w’Umunyarwandakazi

Umuhanzi Douglas Seguya Mayanja uzwi ku izina rya Weasel mu itsinda rya GoodLyfe ryo muri Uganda ngo arumva yifuza umugore w’Umunyarwandakazi kuko yasanze ari beza. Uyu muhanzi yabitangarije KT Radio mu mpera z’icyumweru gishize ubwo we na mugenzi we Radio biteguraga ibitaramo bya Kwibohora Concert byabaye tariki 04 na tariki 05 Nyakanga 2015.

Uyu muhanzi uvugwaho kugira abana barenga 25 yabyaranye n’abakobwa batandukanye yagize ati “Mu by’ukuri ndi gushaka umukobwa mwiza w’Umunyarwanda wambyarira umwana uzajya yiruka avuga Ikinyarwanda. Ibyo bizanshimisha cyane.”

Weasel wambaye umupira wirabura mu kiganiro kuri KT Radio.
Weasel wambaye umupira wirabura mu kiganiro kuri KT Radio.

Mu mwaka ushize Weasel yeruye ko akundana n’umukobwa witwa Samira bamaze igihe kirekire bakundana, mu ntangiriro z’uyu mwaka bakaba baranabyaranye umwana.

Mu gitaramo cyo muri Serena yongeye gushimangira ko akunda Abanyarwandakazi, kuko mu gihewe na mugenzi we baririmbiraga abari bitabiriye icyo gitaramo Weasel yazituraga abagore n’abakobwa, akavuga ko “akunda Abanyarwandakazi kubera ubwiza bwa bo no kuba babyara abana beza.”

Mu gihe Weasel yabona umukobwa mwiza w’Umunyarwandakazi ngo yumva babyarana umwana byanashoboka bakabana. Uretse gukunda abagore b’Abanyarwandakazi, Weasel anavuga ko akunda u Rwanda muri rusange kubera umutekano rugira, ubuyobozi bwiza ndetse n’isuku igaragara mu Rwanda.

Itsinda rya Radio na Weasel ni rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda no mu gace ka Africa y’Uburasirazuba muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mundangagaciro z umunyarwanda ntibyoroshye kubana numugabo ufite abana 25 bakobwa bacu mwitonde

bobo yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka