Gatsibo: Barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 21 yo kwibohora

Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rubohowe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo barishimira iterambere bamaze kugeraho n’impinduka mu nzego zitandukanye.

Ngo babishingira ku byo bamaze kugeraho inzego zitandukanye zirimo urw’ubuzima ndetse no mu rwego rw’ubukungu. Bamwe mu baturage baganiriye na kigali Today kuri iyi nshuro ya 21 u Rwanda rwizihiza uyu munsi mukuru wo kwibohora, bavuze ko ibyo bamaze kugeraho byose babikesha ubuyobozi bwiza.

Abamotari ku karasisi mu birori byo Kwibohora.
Abamotari ku karasisi mu birori byo Kwibohora.

Habamenshi Calixte, umugabo ubona akuze utuye mu Murenge wa Remera agira ati “Ngereranyije no mu gihe cyashize ubu mbona maze kugera ku ntera ishimishije, kuko nabashije kwiga ubu ndikorera kandi ngiye no kwiyuzuriza inzu ihagaze miliyoni hafi eshatu, ikindi kandi no mu muryango wanjye tubasha kubona buri kimwe cyose.”

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Rwamukwaya Olivier wari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi, mu butumwa yagejeje ku baturage ba Gatsibo yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twiteze imbere twihesha agaciro”, ababwira ko nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye bakwiye gukomeza urugamba rwo kwigobotora ubukene burundu.

Mu rwego rw’ubuzima, mu Karere ka Gatsibo habarirwa ibitaro bikuru bibiri, ibigo nderabuzima 19 byegerejwe abaturage hamwe na udushami tw’ubuzima 12 duherereye mu mirenge itandukanye igize aka karere.

Abategarugori na bo bari babukereye bishimira uburyo kwibohora byabahesheje agaciro.
Abategarugori na bo bari babukereye bishimira uburyo kwibohora byabahesheje agaciro.

Kimwe n’ahandi henshi mu gihugu, mu gihe cya mbere y’uko u Rwanda rubohorwa n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ibikorwa remezo mu Karere ka Gatsibo ndetse no mu gihugu muri rusange byabarirwaga ku mitwe y’intoki ariko ubu impinduka igaragarira buri wese.

Uyu munsi mukuru wizihirijwe ku rwego rw’Imidugudu, mu Karere ka Gatsibo ukaba wizihirijwe mu Mudugudu wa Butiruka, uherereye mu kagari ka Gasabo, Umurenge wa Remera.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka