Huye:Bamwe mu bakuze bavuga ko bafite imyaka 21 kuko iyayibanjirije ngo yari mibi-Izabiriza

Ubwo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye bizihizaga isabukuru y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rubohowe, Jeanne Izabiriza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, na we utuye muri uyu murenge, yavuze ko nta wabona amagambo yo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Mu ijambo rye, Madamu Izabiriza yagize ati “Hari abavuga ngo bamaze imyaka 21, kuko iyayibanjirije yari mibi cyane.” Yunzemo ati “Ubu se umuntu yabwira iki Inkotanyi? Kwandika se birahagije? Kuririmba se birahagije? Gukora ibyiza se birahagije? Gutetesha se birahagije?” Ngo nta wabona amagambo ashimira bikwiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda.”

Jeanne Izabiriza avuga ko atabona amagambo yo gushimira Inkotanyi.
Jeanne Izabiriza avuga ko atabona amagambo yo gushimira Inkotanyi.

Yashimiye Inkotanyi zatabaye igihugu igihe cyari cyabaye umuyonga agira ati “Nkotanyi nziza, ni ukuri mbikuye ku mutima mwarakoze.”

Yunzemo kandi ati “Mwishwe n’inzara, mwishwe n’inyota, mwishwe n’imbeho yo mu birunga, mwicwa n’abashakaga koreka u Rwanda, murwana no guhagarika Jenoside, ntacyo mufite, ariko mwari mufite Mwuka Wera, Imana ibari imbere, ni yo mpamvu mvuga ko muri intumwa z’Imana.”

Eugène Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, na we yashimiye Inkotanyi, ndetse anashishikariza Abanyengoma gukora cyane, kuko ngo kwibohora nyako ari ugutera imbere, ndetse no guharanira ubusugire bw’igihugu kuri buri munyarwanda.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye baje kwizihiza ukwibohora ari benshi.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baje kwizihiza ukwibohora ari benshi.

Yagize ati “buri wese ku rwego rwe agomba kumva ko ibikorwa bye bigomba gutera imbere, umunsi ku wundi, akagira intambwe atera, nta gusubira inyuma. Ukumva ko ugomba kurwanya uwo ari we wese washaka kudusubiza inyuma. Igihe cyose ukumva ko kuvugwa neza kw’igihugu, ubusugire bw’igihugu, ari yo neza yawe nk’umwenegihugu.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora mu Murenge wa Ngoma, byitabiriwe na bamwe mu bahatuye, ariko byitabirwa kurushaho n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo muri uyu murenge, ndetse n’abamotari kimwe n’abanyonzi bahakorera.

N'abana bato bari bizihiwe ko bavukiye mu gihugu gishya cyabohowe.
N’abana bato bari bizihiwe ko bavukiye mu gihugu gishya cyabohowe.

Ibi birori kandi byanaranzwe no gucinya akadiho, haba ku bantu bakuru ndetse no ku bana, haba mu ndirimbo zirata Inkotanyi, mu zirata insinzi, n’izindi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inkotanyi zabohoye igihugu zigikura mu menyo ya rubamba sinzi uko twabona tuzishimira

shikama yanditse ku itariki ya: 6-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka