Bwa mbere mu mateka yayo Police Fc yegukanye igikombe cy’amahoro

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa,ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro,ikipe ya Police Fc yabashije gutwara igikombe cyayo cya mbere kuva yagera mu cyiciro cya mbere

Ku munota wa 87 w’umukino wahuzaga ikipe ya Police Fc na Rayon Sports,Eric Ngendahimana wa police Fc yaje kuyibonera igitego cyakuyeho amateka y’imyaka 12 yari imaze yari imaze mu cyiciro cya mbere nta gikombe na kimwe yegukana.

Police yabanje mu kibuga
Police yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanjemo
Rayon Sports yabanjemo

Mu mukino wari unogeye ijisho,imbere y’abafana benshi bari buzuye Stade Amahoro,ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane ikipe ya police Fc,ndetse bigaragara ko inayirusha.

Abafana ntako batari bagize
Abafana ntako batari bagize
Barasuhuza abafana,icyizere cyari cyose
Barasuhuza abafana,icyizere cyari cyose
Stade Amahoro ntiyaherukaga kuzura bigeza aha
Stade Amahoro ntiyaherukaga kuzura bigeza aha

Mu minota ya mbere y’umukino,Faustin Usengimana wa Rayon Sports yaje gutera Coup Franc maze ayihereza umukinnyi Djihad Bizimana,maze arekura ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu,nibwo umukinnyi Emmanuel Imanishimwe yaje kungamo maze umusifuzi avugaga ko habaye ho kurarira mu gihe abafana bo bari bamaze kwishimira icyo gitego (cyanzwe).

Imanishimwe Emmanuel yatsinze igitego kirangwa,gusa yabimenye amaze akanya acyishimira
Imanishimwe Emmanuel yatsinze igitego kirangwa,gusa yabimenye amaze akanya acyishimira

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ikipe ya Police Fc ariko umunyezamu Emery Mvuyekure akababera ibamba.

Ku munota wa 32 Mugabo Gabriel wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yjae kwinjira mu kibuga maze Mpozembizi Mohamed wari wa gize ikibazo cy’imvune aza kumuha umwanya. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0

Mu gice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Police Fc bigaragara ko yahinduye umukino,aho batangiye gusatira ndetse no kurusha ikipe ya Rayon Sports, n’ubwo bitabuzaga abakinnyi ba Rayon Sports gukomeza gusatira ndetse no guhusha byabaga byabazwe.

Habura iminota mike umutoza Kayiranga Baptista yaje gusimbuza umukinnyi Faustin Usengimana ukina nka myugariro,maze yinjiza umukinnyi Ishimwe Kevin.Nyuma y’aho ikipe ya Police Fc yaje kubona Coup Franc itavuzweho rumwe haba abatoza ndetse n’abafana.

Iyo Coup Franc ni nayo kandi yaje kuvamo igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino,maze ikipe ya Police Fc igihagararaho umukino urangira gutyo,Police Fc iba yegukanye igikombe cyayo cya mbere.

Cassa Mbungo yari ifite imibare myinshi muri uyu mukino
Cassa Mbungo yari ifite imibare myinshi muri uyu mukino

Mu wundi mukino wari wabaye wo guhatanira umwanya wa gatatu,ikipe ya APR Fc yaje kunyagira ikipe y’Isonga ibitego 5-0 harimo ibitego bitatu by’u,mukinnyi Mubumbyi Bernabe.

Gutwara iki gikombe kandi ku ikipe ya Police FC,byayihaye amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu(CAF confederation cup),mu gihe APR Fc izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league).

Rayon yabanje gusaba Imana umugisha
Rayon yabanje gusaba Imana umugisha
Dusan Dule,utoza APR Fc ni aho yareberaga umupira
Dusan Dule,utoza APR Fc ni aho yareberaga umupira
Uku niko ikirere cyari kimeze
Uku niko ikirere cyari kimeze
Abayobozi barimo Minisitiri w'umuco na Siporo,ndetse na Perezida wa Ferwafa Nzamita Vincent De Gaulle bakurikirana umukino
Abayobozi barimo Minisitiri w’umuco na Siporo,ndetse na Perezida wa Ferwafa Nzamita Vincent De Gaulle bakurikirana umukino
Faustin Usengimana agisimburwa,nibwo Police Fc yahise ibatsinda
Faustin Usengimana agisimburwa,nibwo Police Fc yahise ibatsinda
Kayiranga Baptista yasabaga Imana.........., gusa aha niho yahise atsindwa igitego
Kayiranga Baptista yasabaga Imana.........., gusa aha niho yahise atsindwa igitego
Cassa Mbungo ashimirwa na Kayiranga Baptista
Cassa Mbungo ashimirwa na Kayiranga Baptista

Muri uyu mukino kandi Umusifuzi Issa Kagabo yaje gusezera ku kazi ko gusifura burundu

Perezida wa Ferwafa nawe asinyira Issa Kagabo ku mupira
Perezida wa Ferwafa nawe asinyira Issa Kagabo ku mupira
Issa Kagabo asinyirwa na Minisitiri ku mupira
Issa Kagabo asinyirwa na Minisitiri ku mupira
Police Fc ishyikirizwa igikombe
Police Fc ishyikirizwa igikombe
Tuyisenge Jacques amanika igikombe cye cya mbere mu ikipe ya Police Fc ari nacyo cya mbere kuri Police Fc
Tuyisenge Jacques amanika igikombe cye cya mbere mu ikipe ya Police Fc ari nacyo cya mbere kuri Police Fc
Abakinnyi bishimira igikombe
Abakinnyi bishimira igikombe
Byari ibyishimo byinshi .....
Byari ibyishimo byinshi .....

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ihangane muvandimwe igikombe nabwo cyari icyanyu?

hay yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

Tureba imipira myinshi buriya icyo mwaduhishe niki? Ntaho ruhago yacu yagera mujye mubikora uko mushatse ce tu

niyigena yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka