Rweru: Abana batanu bariwe n’imbwa ngo yasaze

batanu bari mu kigero cy’imwaka ibiri kugeza kuri 7 barumwe n’imbwa bivugwa ko yasaze yo mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Chrisostome, atangaza ko byabaye kuwa 3 Nyakanga 2015. Ngo batabajwe n’abantu bababwira ko hari imbwa yasaze irimo kugenda irya uwo ibonye wese.

Yagize ati “Twihuhiye gutabara maze dusanga iyo mbwa imaze kurya abana batanu, dufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ariko ku bw’amahirwe make ntitwabashije kuyibona kuko n’ubu turacyayishakisha”.

Rwabuhihi avuga ko abo bana bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ariko ibyo bitaro na byo bigahita bibohereza kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi asaba abantu bose batunze imbwa kuzikingiza kuko uwo bazafata atakingije imbwa ye azabihanirwa ndetse akanavuza uwo yariye haniyongereho ibihano bikarishye.

Agira ati “Abatarazikingije nabasaba kwegera abaganga b’amatungo bagakingiza ayo matungo kuko abo baganga barahari ndetse baje ku murenge twabafasha maze ayo matungo agakingirwa”.

Mu bihe bishize, Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bukaba bwari bwafashe icyemezo cyo kwica imbwa zazereraga ku gasozi kuko wasangaga zihungabanya umutekano.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka