Perezida Kagame asanga nta mpamvu amahanga yibutsa u Rwanda uko rufata abaturage barwo

Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye ibihugu by’amahanga byisaba ubuyobozi buriho kwita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, akavuga ko nta burenganzira bifite bwo kwibutsa ubuyobozi buriho icyo gukora, kuko bujya gutangira urugamba rwo kwibohora ari cyo cyari kigamijwe.

Mu ijambo rye yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora wizihirijwe mu karere ka Gicumbi, Perezida Kagame yatangaje ko abifata nk’agasuzuguro kuko abayobozi b’u Rwanda bazi impamvu yo kwibohora.

Perezida Kagame aganira n'abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bibukiranya uko babanye mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Perezida Kagame aganira n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bibukiranya uko babanye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati “Ubu ndi umuyobozi wo kwubutswa inshingano? Ubuse ntabwo tuzi icyo kwibohora bitumariye? Kwibohora kwiza ni ukwanga agasuzuguro.”

Perezida Kagame yavuze ko kwibohora kwiza ari ukwanga agasuzuguro, asaba Abanyarwanda kwibohora bagaca ukubiri n’ubukene butuma basuzugurwa, kuko urugamba rw’iterambere ari rwo rwasimbuye urw’amasasu.

Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Games Kabarebe ageza ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwibohora.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Games Kabarebe ageza ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwibohora.

Yashimiye by’umwihariko abatuye akarere ka Gicumbi ku buryo bafashije ingabo zari iza RPF-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu. At “Gicumbi yaraducumbikiye kandi yatubaniye neza.”

Avuga ku mubano w’u Rwanda n’amahanga, yibukije Abanyarwanda ko bafite inshingano zo kubana neza, kugira ngo uzashaka kubaca integer no kubasuzugura aazasange bafite ubumwe, nk’uko yabitanzemo urugero avuga ko isenene iyo zifashwe bagiye kuziteka zibanza zikaryana ubwazo.

Abaturage bari baje ari benshi kwifatanya n'ingabo ndetse n'Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 21 yo kwibohora.
Abaturage bari baje ari benshi kwifatanya n’ingabo ndetse n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 21 yo kwibohora.

Yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bibazo byinshi kugira ngo rugere aho rugeze hashimishije. Ariko yongeraho Asaba banyarwanda kutemera inenge bashyirwaho n’amahanga.

Ephrem Mulindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

twiyamye amahang usanga ashaka kudutegeka ibyo dukora iwacu nkaho twe tujya twivanga mu bikorwa iwabo

alex yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Muzehe komeza uyobore rwose

Yaya yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

urugero nkunda gutanga ni libia abaturege bari babayeho neza nkuko buriwese abizi kubyiza bari barakorewe none ubu byatashwemwo barusahurira munduru

kanamugire zouberi yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Haruwakwibaza kuki ubanyamahanga bakunda kuvuga ibi gusa ntibavuge ibyiza. Inyishu niyi kuko bo! Nibasahurira munduru ibyiza ntibabibona kuko batabifite mwinyungu ntimwemere. Gusenyerwa

kanamugire zouberi yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Benewacyu dusangiyeye igihu basabye kutita kunyu zabake mwite kunyungu ziguhugu cyacu mushikira umuru wigihugu cyacu kwiterambere utugezaho ntikite kubyo abanyamahanga bavuga kuko nabo bamaze kunanirwa kubaho nibibazo byabo bakeneye kwibyo tugezeho twasenye tudatangira gutega amaboko kuko aribyo bakunda

kanamugire zouberi yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Mana fasha igihugu cyajye ndashyimira umukuru wigihugu cyacu kwijambo giza yadushikirije kungero yaduhaye zokubana neza nage nkogeraho uregero yaduha rwerekeranye nisenene ko ubazi igihugu cya libia ukuntu cyari kibayeho neza bakabwi ko reta yabo atarinziza none ubu bari mubambere bishye nizara mbasabye kudasuzugura ingero yabahaye imana ifasha iguhugu cyacu

kanamugire zouberi yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

kwibohorakwiza kuduteze imbere nkabanyarwanda

Gatambara yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Prezida kagame abanyarwanda turamwemera ni ntwari ya Africa kandi tuzogera tumutore abazungu twarabamenye ni shari bafitiye urwanda kuko rumaze kubasiga

karekezi edward yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka