Nubwo intambwe yatewe ari ndende kwibohora bikomereje mu gushakira Abanyarwanda imibereho myiza

Mu gihe mu buryo buzwi urugamba rwo kwibohora rwatangiye ku wa 1 Ukuboza 1990,ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafataga intwaro zigahirika ingoma y’igitugu ya Juvenal Habyarimana, Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bagataha, urugamba rwo kubohora u Rwanda ntirwarangiye nk’uko hari ababyibwira ahubwo rukomereje mu gushaka imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu muri rusange nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame adahwema kubivuga.

Muri iki gihe twizihiza ku nshuro ya 21 isabukuru yo kwibohora, Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto y’ibihe bitandukanye bigaraganza inzira ndende yo kwibohora.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na Maj Gen Fred Gisa Rwigema ku wa 1 Ukuboza 1990.
Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na Maj Gen Fred Gisa Rwigema ku wa 1 Ukuboza 1990.
Kuri uyu musozi wa Nyamenge uri mu Kagali ka Kanyonza mu Murenge wa Matimba ku birometero nka 3 uvuye ku mupaka wa Kagitumba ni ho Maj Gen Gisa Rwigema yiciwe ku wa 2 Ukwakira 1990.
Kuri uyu musozi wa Nyamenge uri mu Kagali ka Kanyonza mu Murenge wa Matimba ku birometero nka 3 uvuye ku mupaka wa Kagitumba ni ho Maj Gen Gisa Rwigema yiciwe ku wa 2 Ukwakira 1990.
Uwari Maj Gen Paul Kagame, kuri ubu Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yahise ata amashuri ye mu bya gisikare yakurikiraga muri Amerika aza kwifatanya n'abandi gukomeza urugamba rwigema yari yatangiye. Maj Gen Paul Kagame yahise anayobora urugamba.
Uwari Maj Gen Paul Kagame, kuri ubu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahise ata amashuri ye mu bya gisikare yakurikiraga muri Amerika aza kwifatanya n’abandi gukomeza urugamba rwigema yari yatangiye. Maj Gen Paul Kagame yahise anayobora urugamba.
RPF yagerageje no gukemurana ibibazo na Leta ya Habyarimana binyuze mu nzira y'imishikirano ariko ntibyakunda.
RPF yagerageje no gukemurana ibibazo na Leta ya Habyarimana binyuze mu nzira y’imishikirano ariko ntibyakunda.
Mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Mata 1994, indege yari itwaye uwari Perezida wa Repubulika Juvenal Habyarimana avuye Arusha muri Tanzaniya yamanuwe n'abantu kugeza n'ubu bataramenyekana. Kuva ku wa 7 Mata 1994 mu gihe cy'iminsi ijana abatutsi bicwaga iyicarubozo bakorerwa Jenoside na Leta yiyise iy'abatabazi. Jenoside yahagaritswe n'inkotanyi ku wa 4 Nyakanga 1994 zibohora u Rwanda n'Abanyarwanda.
Mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Mata 1994, indege yari itwaye uwari Perezida wa Repubulika Juvenal Habyarimana avuye Arusha muri Tanzaniya yamanuwe n’abantu kugeza n’ubu bataramenyekana. Kuva ku wa 7 Mata 1994 mu gihe cy’iminsi ijana abatutsi bicwaga iyicarubozo bakorerwa Jenoside na Leta yiyise iy’abatabazi. Jenoside yahagaritswe n’inkotanyi ku wa 4 Nyakanga 1994 zibohora u Rwanda n’Abanyarwanda.
Iyi foto nubwo itagaragara neza, igaragaza inkotanyi zijya kurokora abatutsi bari barahungiye interahamwe kuri Sainte Famille.
Iyi foto nubwo itagaragara neza, igaragaza inkotanyi zijya kurokora abatutsi bari barahungiye interahamwe kuri Sainte Famille.
Ku wa 07 Nyakanga 1994 ingabo za RPF (zahise ziba Ingabo z'u Rwanda) zabyinnye intsinzi bidasubirwaho.
Ku wa 07 Nyakanga 1994 ingabo za RPF (zahise ziba Ingabo z’u Rwanda) zabyinnye intsinzi bidasubirwaho.
Na nyuma y'urugamba rwo kwibohora rukoresha amasasu Ingabo z'u Rwanda ntizigoheka zihora mu rugamba rwo kubohora Abanyarwanda mu buryo butandukanye ziharanira ko bagira imibereho myiza kandi bagatera imbere.
Na nyuma y’urugamba rwo kwibohora rukoresha amasasu Ingabo z’u Rwanda ntizigoheka zihora mu rugamba rwo kubohora Abanyarwanda mu buryo butandukanye ziharanira ko bagira imibereho myiza kandi bagatera imbere.
Kuva RPF yabohora u Rwanda, ingabo z'u Rwanda zikorana n'abaturage muri byose ku buryo n'abakecuru bazibonamo.
Kuva RPF yabohora u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zikorana n’abaturage muri byose ku buryo n’abakecuru bazibonamo.
Kubera ubutwari bw'Ingabo z'u Rwanda na Loni isigaye izifashisha mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Kubera ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda na Loni isigaye izifashisha mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

KIgali Today

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 4 )

NTUYE I remera,ndashimira ingabo n’ubutwari bwashinze neza umuzi mu mitima yabo,rubyiruko turiho ubu muze natwe twubake umusingi utajegajega mu gihe cy’amahoro dufite maze natwe abazadukomokaho bagire aho bahera,NSHIMIYE INTWARI ZATABARUTSE ndetse nindi ikidusindagiza NYAKUBAHWA PRESIDENT PAUL KAGAME.

tuyiringire yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

NTUYE I remera,ndashimira ingabo n’ubutwari bwashinze neza umuzi mu mitima yabo,rubyiruko turiho ubu muze natwe twubake umusingi utajegajega mu gihe cy’amahoro dufite maze natwe abazadukomokaho bagire aho bahera,NSHIMIYE INTWARI ZATABARUTSE ndetse nindi ikidusindagiza NYAKUBAHWA PRESIDENT PAUL KAGAME.

tuyiringire yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Imana ubwayo niyo yabihembera kubwo kwitanga bagahara ubuzima ngo abana babanyarwanda tubeho kdi tugire ubuzima, turangajwe imbere na nyakubahwa Paul kagame kubwibitekerezo bye byiza twiyubakire igihugu twihesha agaciro

Eric yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Indeed! I thank Former RPA army becouse they Made me free! for that Iam astudent of university while that one was restricted to some people not all! in that context I like My country RWANDA and my blessed leaders! keep it up! and Ican give my time, even my life where necessary to develope my country!

ASIIMWE SAMUEL yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka