Nyabihu: Hagiye kubakwa inyubako nshya y’akarere izatwara miliyoni 800

Akarere ka Nyabihu karateganya kubaka inzu yo gukoreramo nshya izasimbura iyari isanzwe ikorarwamo ubu ikazarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, ikazatwara amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 800.

Ushinzwe agashami k’igenamigambi mu karere ka Nyabihu Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko iyi nyubako izubakwa aho inyubako isanzwe ikorerwamo n’akarere iri ubu, mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rubaya. Iyi nyubako yindi igasenywa.

Inyubako nshya akareere ka Nyabihu gateganya kubaka.
Inyubako nshya akareere ka Nyabihu gateganya kubaka.

Zimwe mu mpamvu zituma iyi nyubako y’akarere izasenywa igasimbuzwa indi nshya, ni uko serivise zitangwa n’akarere ziyongereye kandi iyari isanzwe ikorerwamo yari nto, ku buryo hari aho usanga abakozi benshi mu biro kandi bito ntibabone n’uko babika ibintu byabo neza.

Agira ati “Murabizi ko mu kwegereza abaturage serivise no kubaha serivise inoze,bisaba ko ahantu bayihererwa naho haba hari umutekano usesuye. Ubu ibiro dufite n’ibiro bishaje,byahoze bikorerwamo n’icy’ari amakomini, bitajyanye n’igihe ndetse n’umubare w’abakozi na serivise zitangirwa mu karere.

Inyubako akarere ka Nyabihu gasanzwe gakoreramo ishaje izasenywa hubakwe igezweho,ifite ibiro bihagije abakozi kandi ijyanye n'igishushanyo cy'umujyi.
Inyubako akarere ka Nyabihu gasanzwe gakoreramo ishaje izasenywa hubakwe igezweho,ifite ibiro bihagije abakozi kandi ijyanye n’igishushanyo cy’umujyi.

Ugasanga rero hari abakozi nk’icumi bahurira mu biro bimwe bityo ntibabashe gutanga serivise ku buryo bunogeye abatugana.”

Impamvu ya kabiri agaragaza ni aho iyi nyubako izubakwa hari mu gishushanyo mbonera cy’umujyi w’akarere wa Mukamira,aho hakwiye kubakwa inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera zajyenwe zijyanye n’igihe tugezemo,zijyanye n’iterambere.

Indi mpamvu ya gatatu agarukaho ngo ni uko ibi biro basanzwe bakoreramo by’akarere bishaje,ari nayo mpamvu bikwiye gusimburwa n’iyi nyubako kuko nta buryo babisana.

Ibiro usanga ari bito,harimo abakozi benshi ku buryo iyo bibaye ngombwa ko buri wese muri bo igihe akenewe n'abaturage, bakirwa ariko batisanzuye.
Ibiro usanga ari bito,harimo abakozi benshi ku buryo iyo bibaye ngombwa ko buri wese muri bo igihe akenewe n’abaturage, bakirwa ariko batisanzuye.

Ibiro bishya by’akarere bizubakwa bizaba bigizwe n’amagorofa atatu. Bikazatangira kubakwa muri uyu mwaka turimo w’imihigo,aho biteganywa kurangira mu mwaka wa 2016-2017.

Ikigamijwe akazaba ari ugukora ibiro bizajya bifasha abakozi kwakira neza bisanzuye abaturage babagana kandi bagasohoka babonye serivise zose bifuza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IYI NYUBAKO NI NZIZA PE IJYANYE N’IGIHE ARIKO KUYUBAKA HARIYA HANTU NJYE NDABONA NTACYO BABA BAKEMUYE KUBERA IMITERERE YAHO ITUMA RIMWE NA RIMWE HATABA NYABAGENDWA, NJYE MBONA BASHAKA AHO BUBAKA HEZA HATUZURA AMAZI NONEHO IYO NYUBAKO ISHAJE BAKAREBA IKINDI BAYIKORERAMO. OYEE ABAYOBOZI BA NYABIHU!!!!

Kazungu noone yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

mn turashimira abayobozi

honore muhire yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

iyi nyubako ninziza kabisa turayishimiye cyane ko izakemura izi mpungenge zavuzwe haruguru, ariko tugasaba ko harebwa ahantu hameze neza kuko ndabona aka gace ubu akarere kubatsemo kibasiriwe nibiza ejo tutazaba turimo kwicuza impamvu twayubatse hariya hantu

PETER. N yanditse ku itariki ya: 6-07-2015  →  Musubize

mbese babura uko baka cg barya ruswa ntawe ubareba nta n’ubumva kandi bikagorana kugabana; no kuba har’uwabavamo

Ndababona yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka