Nyanza:Jeannette Kagame arashyikiriza amazu abakecuru bagizwe incike na Jenoside

Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2015, Jeannette Kagame, Umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Karere ka Nyanza, Murenge wa Rwabicuma aho agiye gushyikiriza abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi amazu ajyanye n’igihe yo kubamo.

Ayo mazu uko ari atanu agomba guhabwa abantu 20 aherereye mu Mudugudu wa Nyamivumu B mu Kagari ka Mushirarungu. Bivuze ko bane bahabwa imwe ariko buri wese akaba mu gipande cye kirimo ibyagombwa byose (self contained).

Ayo mazu yubatswe n’inkeragutabara akaba agiye gutangwa ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame.

Dore uko ayo mazu ameze n’uko umuhango urimo kugenda

Ni amazu meza kandi afite ibyangombwa byose.
Ni amazu meza kandi afite ibyangombwa byose.
Mme Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bakecuru bagiye guhabwa amazi yo kubamo.
Mme Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bakecuru bagiye guhabwa amazi yo kubamo.
Aya mazu arakeye n'imbere.
Aya mazu arakeye n’imbere.

K2D

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mme jeannette kagame yarakoze turamushima gushikiriza
inshike za genocide amacumbi

ferdinand yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Kera nkiri umwana mu mahanga na kundaga kumva Radio Rwanda, numvaga abanyarwanda barata Habyirimana bavuga ko ari umubyeyi.
Ngeze mu Rwanda na buze icyo bashingiragaho, nsanga byari politiki gusa.
Ariko kuri ubu uwarata Paul Kagame nsanga ataba abeshe ku bera ko hari byinshi yaba ashingiyeho.Girinka mu Nyarwanda,Mutuelle de sante ni bindi, Jeannete Kagame se ni iki impfubyi za muburanye n,Imbutofoundation?, incike zo ziza mu shinja iki? itegereze iNyanza uburyo yabahaye urugwiro qui peux s’imaginer que c’est la Pemière dame?, abagize ibyago byo kuba babana na virus itera agakoko kasi niki atakoze?, abana babakobwa bahohotegwa, abategarugore batagiraga aho bavugira, vraiment abanyarwanda ahubwo ntimushima, muze mushima nyagasani yabahaye umubyeyi mwiza.Mu menyeko hanze aha hari ibihugu byifuzaPerezi nka Paul Kagame, nzabageza icyo na bonye INairobi muri Kenya muri mwe muri kaminuza zaho, mba bwire, gato ku birebana n’amarira ya nyekongo.

Robert Bond yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

ooooooooooooooooooooh Yesu akugirire neza disi kubwumutima wa kimuntu uhorana utekeraza kuri abo babyeyi bacu.!

#ubwo muriho ndiho

May God bless PAUL KAGAME’s Family

ubwo muriho ndiho yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

I appreciate;
very helpful.

Belamo yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ni byiza cyane!!!
big up Jeannette
nabandi bafite ubushobozi barebereho.

Belamo yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

dushimire paul Kagame na madamu we bazirikana incike buri gihe bakaba bazihaye aho kuba , imana ibahe umugisha

munzenze yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka