Papa Francis arifuza kuzazimanirwa ibibabi bivamo ikiyobyabwenge cya Cocaine muri Bolivia

Amakuru aturuka muri Bolivia, igihugu kiri muri America y’Amajyepfo, aravuga ko umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis, azagisura ngo akaba yasabye kuzazimanirwa ibibabi bya Coca bikorwamo ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Papa Francis ngo yiteze ayo mazimano ku munsi wa mbere akimara kugeza ibirenge muri Bolivia ku itariki 8 Nyakanga 2015.

Papa Francis ngo arifuza kuzimanirwa ibibi bya coca ubwo azaba yasuye Bolivia.
Papa Francis ngo arifuza kuzimanirwa ibibi bya coca ubwo azaba yasuye Bolivia.

Nubwo ibibabi bya Coca ubwabyo atari Cocaine, aya makuru yateje impagarara cyane kubera ko ari byo bikoreshwa mu gukora Cocaine, kandi Umuryango w’Abibumbye mu 1961 waremeje ko ibibabi bya Coca na byo ari ikiyobyabwenge.

Inkuru dukesha urubuga www.metro.co.uk ivuga ko Ministre w’Umuco muri Bolivia, Marko Machicao, yavuze ko umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis, we ubwe ari we wisabiye ko bazamwakiriza ibibabi bya Coca, aho ku muha icyayi cyabyo.

Nubwo Umuryango w’Abibumbye wamagana ibibabi bya Coca nk’ikiyobyabwenge, muri Bolivia ho biremewe ndetse bitangwa n’abavuzi ba gihanga bemeza ko bivura isereri ku bantu batinya kureba hasi bari ahantu hahanitse.

Kugeza ubu Vatican ariko ntiragira icyo iviga kuri aya makuru.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka