Ngororero: Njyanama y’akarere yoroje abatishoboye babiri isaba n’abandi bifite gufata urwo rugero

Inama njyanama y’akarere ka Ngororero yagabiye inka abantu babiri basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, mu rwego rwo gufata mu mugongro abatishoboye bo muri aka karere no gutanga urugero ku baturage bishoboye rwo gufasha abakiri mu bukene.

Abahawe izo nka za kijyambere zihaka ni Mukankwiro Beatrice wo mu murenge wa Muhororeo na Karamaga Leoard wo mu murenge wa Ngororero, bose batoranyijwe n’inzego z’ibanze nk’abakeneye korozwa kurusha abandi muri iyo mirenge.

Gufasha abatishoboye ngo bibe umuco w'abifite.
Gufasha abatishoboye ngo bibe umuco w’abifite.

Uwizeyimana Michel umwe mu bagize inama njyanama y’aka karera wari uhagarariye bagenzi be, yavuze ko buri mwaka w’ingengo y’imari bazajya bakora igikorwa nk’iki cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero Bigenimana Emmanuel, avuga ko nubwo igihe batorewe nk’abajyanama kigiye kugera ku musozo, bazakomeza gukorana n’abazabasimbura mu bikorwa nk’ibi.

Gufasha abatishoboye ngo bibe umuco w'abifite.
Gufasha abatishoboye ngo bibe umuco w’abifite.

Avuga ko abajyanama bakwiye gukomeza kuba urugero ku bandi baturage maze nabo bagashishikarira gufasha abakiri mu bukene.

Amafaranga yakoreshejwe mu kugura izo nka ngo yatanzwe n’abajyanama b’akarere buri wese atanga uko yifite. Abahawe izo nka nabo bavuga ko bazazifata neza bakazoroza abandi igihe bazaba bamaze kubona izizakomoka kuri izo nka bahawe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bakoze neza guha ubu bufasha aba bacitse ku icumu batishoboye,nabandi barebereho bajye bafasha abo babona hafi yabo

Kanakuze yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka