Bugesera irashinjwa gutanga ruswa mu gihe abasifuzi bakijijwe na Polisi

Kuri uyu wa 01 Nyakanga, mu mukino wahuje ikipe ya Bugesera na Nyagatare,mu mukino Bugesera yatsinze Nyagatare 1-0, uyu umukino wabayemo imvururu abafana bashaka gukubita abasifuzi maze Polisi y’u Rwanda irahagoboka.

Mu mukino ubanza wa ¼ mu cyiciro cya kabiri wabereye I Nyagatare, iyo kipe yahoo yaje kuhatsindirwa igitego 1-0 maze uwo mukino wari wavuzweho ko ikipe ya Bugesera yaba yari yawuguze,waje kurangira abafana biroshye mu kibuga ndetse n’abasifuzi bashinjwa kurya ruswa.

Abafana ntibishimiye imisifurire,ahubwo bahise biroha mu kibuga
Abafana ntibishimiye imisifurire,ahubwo bahise biroha mu kibuga

Ni umukino wabanje gukinirwa hagati mu kibuga, amakipe yose asa nk’anganya,gusa mu gice cya kabiri ikipe ya Bugesera yakinnye neza cyane hagati ndetse isatira izamu rya Nyagatare F.C.

Habura iminota nka 5 ngo umukino urangire, ku gitutu ikipe ya Bugesera yokeje iya Nyagatare, umusifuzi wo ku ruhande rw’iburyo aho ikipe ya Bugesera yatsindaga yerekeza,yamanitse igitambaro agaragaza ko habaye ikosa mu rubuga rw’amahina.

Amaze kuvugana n’uwo hagati mu kibuga hatanzwe penaliti itavuzweho rumwe ndetse hatangwa n’ikarita y’umutuku ku munyezamu wa Nyagatare, nyuma yo gufata umupira akawukubita umwe mu bakinnyi ba Bugesera.

Bugesera yinjiza igitego kuri Penaliti
Bugesera yinjiza igitego kuri Penaliti
Abasifuzi baje kugobokwa na Polisi y'u Rwanda,yabaherekeje kuva ku kibuga
Abasifuzi baje kugobokwa na Polisi y’u Rwanda,yabaherekeje kuva ku kibuga

Itangwa ry’iyi penaliti ryateje imvururu ku kibuga bituma bamwe mu bafana biroha mu kibuga, bakurwamo n’abashinzwe umutekano. Ibintu byongeye kuba nyuma y’umukino aho abapolisi bafashe abasifuzi kugira ngo badakubitwa,barabaherekeza babageza aho bategera imodoka bahanganye n’abafana bari babari inyuma bashaka gukubita abasifuzi.

Amaible Sandro Umutoza wa Nyagatare yemeza ko we yakinnye n’abasifuzi atari ikipe ya Bugesera. Kuri we asa nk’aho yemeza ko bamaze gusezererwa kubera ruswa zahawe abasifuzi. Ngo bazajya mu Bugesera kurangiza umuhango keretse batabawe na komiseri w’umukino ndetse n’uwari uhagarariye FERWAFA,kandi ngo biteguye gutanga ikirego.

Komiseri aha yirukanaga umufana
Komiseri aha yirukanaga umufana

Umutoza wa Bugesera Noel Nsaziyinka we avuga ko ibijyane n’ikosa atabibonye kuko byari kure ye kandi abasifuzi batabereye ikipe ye. Naho ku ikarita y’umutuku yatanzwe yo ngo yagaragariraga buri wese keretse uwirengagiza ukuri. Ngo afite icyizere cyo gusezerera Nyagatare FC ndetse akagera no ku mukino wa nyuma.

SEBASAZA Gasana Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Any way, Iwas there viewing the match! actually there were no faul but I can’t comfirm that there was corruption, only that there was unfairness of refree! so nyagatare f.c should be passed out of justice!

ASIIMWE SAMUEL yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

babeshye ikoranabuhanga ritaraza.
abasifuzi bazayaruka ayo bariye.

kikyo yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

nkanjye waruhari nitwemeranya nuko umuzamu yaba yarateye umukinnyi umupira ahubwo yawumuhereje ukeneye video azane e.mail tuzimuhe

kaka ndeko yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka