Stromae yaba agiye gusubukura ibitaramo yari yasubitse

Nyuma y’uko umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda Paul Van Haver uzwi ku izina rya Stromae ahagarikiye ibitaramo yari asigaje gukorera muri Afurika harimo n’u Rwanda ndetse n’ibyo yari afite ku yindi migabane y’isi kubera uburwayi, kuri ubu hari amakuru ari kuvugwa ko yaba yamaze koroherwa ndetse akaba yaranavuye mu bitaro.

Amakuru dukesha 7sur7.be avuga ko Stromae yaba amaze icyumweru kuko ngo yabivuyemo ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki 24.6.2015 akaba kandi yarafotowe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Het Laatste Nieuws ubwo yatemberaga mu Mujyi wa Bruxelles ari hamwe n’umukunzi we Coralie.

Stromae ari kumwe na Coralie, umukunzi we!
Stromae ari kumwe na Coralie, umukunzi we!

Kuri ubu ubuzima bwa Stromae ngo bumeze neza aho bivugwa ko abashinzwe gutegura ibitaramo bye baba baratangiye kureba ko bakongera kubisubukura.

Stromae yari yagiye mu bitaro bivugwa ko yaba yari yagize ingaruka zaturutse ku miti yari yafashe yo kumurinda Malariya.

Igitaramo yagombaga gukorera i Kigali cyari giteganyijwe ku itariki 20 Kamena 2015 aho Abanyarwanda bose ndetse n’umuryango we bari bamwiteguye cyane.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka