Kirehe: Nubwo bavutse nyuma ya Jenoside ngo bamaze kuyisobanukirwa kandi biteguye kuyikumira

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kirehe bavuga ko nubwo bavutse Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye bamaze gusobanukira ububi bwayo ngo bakaba biteguye kuyikumira.

Hari mu muhango wo kwibuka by’umwihariko abanyeshuri n’abarimu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuri uyu wa 30 Kamena 2015 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi.

Abana bavuga umuvugo ku nsanganyamatsiko igira iti "Twibuke Twiyubaka".
Abana bavuga umuvugo ku nsanganyamatsiko igira iti "Twibuke Twiyubaka".

Ruzagezahe Edouard, watanze ubuhamya bwakoze abana ku mitima, yavuze ko abashyinguye muri urwo rwibutso bagera ku bihumbi 9300 bapfuye urupfu rw’agashinyaguro kuko bicwaga batemwe bakajugunywa mu cyobo ari bazima bagapfiramo.

Agira ati “Icyo cyobo cyari kinini cyane aho babatemaga bakirinda kubahwanya bakabajugunya muri icyo cyobo ari bazima babagereka amabuye hejuru. Ndibuka n’umwana wo mu rugo bajya kumwica yabasabye ko bamubabarira ngo nakura wenda azababere umugore baranga baramutema”.

Nyuma y’ubwo buhamya abanyeshuri baganiye na Kigalitoday bavuze ko nubwo Jenoside yabaye batariho ngo bazi ububi bwayo.

Abana bavuga ko bamenye ububi bwa Jenoside kandi ko bazaharanira ko itazasubira.
Abana bavuga ko bamenye ububi bwa Jenoside kandi ko bazaharanira ko itazasubira.

Uwizeye Jeaninne ati “Nubwo twavutse nyuma ya Jenoside amateka turayabwirwa, ibaze gufata umuntu ukamutema ukajugunya mu cyobo ukagerekaho amabuye agihumeka. Byari bikabije, ni ahacu ngo tuyikumire nk’urubyiruko turwanya ipfobya kandi no guharanira ko bitazongera”.

Mugenzi we Kanyankore Fabrice, na we agira ati “Nkatwe twavutse nyuma y’aya mateka nubwo tutayibonye ariko turabibwirwa ni ukubikumira twivuye inyuma kuko ni twe Rwanda rw’ejo. Umuntu kwifata agatema undi ntacyo amuziza, ni ubugome bw’indenga kamere ”.

Naho Nkurunziza Jean Bosco, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kirehe , yavuze ko gahunda yo kwibuka ku bana bato ari uburyo bwiza bwo kubasobanurira amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, basabwa kuyirwanya no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Nsengiyumva Appolinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, yasabye abanyeshuri kurwanya ikibi cyose cyatuma haba amakimbirane bakirinda umuntu wese wabashuka akabashora mu nzangano, ivangura n’ibindi biganisha ku kibi.

Icyo kigo cyanakoze bimwe mu bikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside birimo uukorera intoki zingana na hegitari 1,5, kubumba amatafari 300 yo gusana inzu z’abacitse ku icumu, kwambika no kuremera abatishoboye byose bikorwa ku bufatanye bw’abanyeshuri n’abarezi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka