Gatsibo: Ababyeyi batita ku isuku y’abana babo bazajya bahanwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwahagurukiye ababyeyi batita ku isuku y’abana babo, buvuga ko bazajya bafatira ibihano umubyeyi wese utazirikana isuku y’umwana we haba ku mubiri no ku myambarire.

Ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kabarore ugaragaramo iki kibazo, buvuga ko nyuma y’ubukangurambaga bugiye gushyiriraho ibihano ku babyeyi batita ku isuku y’abana babo kuko ngo ari ukutubahiriza inshingano.

Aba bana usanga bafite umwanda haba ku mubiri ndetse no ku myambaro.
Aba bana usanga bafite umwanda haba ku mubiri ndetse no ku myambaro.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ishize, akarere ka Gatsibo kari kashyize amafaranga n’imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga isuku.

Nubwo byakozwe kandi bikanatanga umusaruro, hirya no hino muri aka karere haracyagaragara abana badafite isuku ihagije, bikagaragarira ku myenda itameshe baba bambaye banasa nabi ku mubiri.

Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today, bavuga ko isuku bayizi cyane ko banayigishwa, gusa ngo uruhare runini mu gusa nabi kwabo ruturuka ku babyeyi.
Uwase Charlotte ni umwana w’imyaka 13 agira ati “Iyo umwana utamutoje isuku akiri muto, ntabwo yazakura ngo amenye kwiyitaho.”

Mateso Jean Paul ashizwe imibereho myiza mu murenge wa Kabarore, avua ko ngo hagiye gushyirirwaho ibihano ku babyeyi bigaragara ko batita ku isuku y’abana babo. Ariko ngo hakozwe byinshi mu kubungabunga isuku kandi n’ubukangurambaga ngo burakomeje.

Nubwo akarere ka Gatsibo kataragira amazi meza ku rugero rushimishije, abagatuye barakangurirwa kwifashisha ahari muri gahunda zinyuranye z’isuku nka kandagirukarabe, guteka amazi mbere yo kuyanywa ndetse no kuronga neza ibiribwa mbere yo kubiteka, ibi bikazabafasha kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka