Ububiligi bwatanze miliyoni 35.5Euro yo kwegereza abaturage ubuvuzi n’ubuyobozi

U Rwanda rwakiriye inkunga y’igihugu cy’u Bubiligi ingana na miliyoni 35.5 z’amayero(Euro), ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 28.5 Rwf, kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2015; yo gukomeza guteza imbere gahunda zo kwegereza ubuvuzi abaturage no gushoboza inzego z’ibanze kubaha serivisi.

Aya mafaranga ni igice cya nyuma, muri ibi byiciro byombi, cy’amasezerano y’inkunga ingana na miliyoni 160 z’amayero(Euro) u Bubiligi bwari bwemereye u Rwanda, hagati y’imyaka ya 2011-2014 yo kuzamura ibyiciro by’ubuzima, kongerera ubushobozi inzego z’ibanze ndetse n’ingufu.

Ministiri w'Imari, Amb Claver Gatete na Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels bamaze gushyira umukono ku masezerano y'inkunga.
Ministiri w’Imari, Amb Claver Gatete na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi,Amb Claver Gatete aganira n’ abanyamakuru yagize ati “Ibikorwa by’ubuzima birahari biragaragara, kandi byari bikeneye inkunga cyane; ndetse no mu nzego z’ibanze naho bariteguye basanzwe bafite imihigo y’ibazagerwaho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, Patrick Ndimubanzi, yatangaje ko ibikorwa biteza imbere ubuvuzi byahawe inkunga ingana na miliyoni 21 z’amayero, bizibanda ku kubaka inzu z’ubuvuzi zegereye abaturage (poste de santé), guhugura abavuzi no kubashakira iby’ibanze bazakoresha.

Yavuze kandi ko hari amafaranga azava kuri iyo nkunga azubaka ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge i Nyamirambo hafi ya ‘Stade Regional’; kandi ko hazanozwa umushinga wo kwimurira Ibitaro Bikuru bya Kaminuza by’i Kigali (CHUK) i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Mu bitabiriye isinywa ry'amasezerano, harimo n'abayobozi muri Ministeri y'Ubuzima.
Mu bitabiriye isinywa ry’amasezerano, harimo n’abayobozi muri Ministeri y’Ubuzima.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubukungu bw’inzego z’ibanze (LODA) ni cyo cyakiriye amayero angana na miliyoni 14.5 € yo guteza imbere imishinga y’uturere, akazajya cyane cyane mu kunoza imijyi y’uturere dutandatu yunganira uwa Kigali, ari two Huye, Rusizi, Nyagatare, Musanze, Muhanga na Rubavu.

Mu byiciro bitatu by’amasezerano y’inkunga u Bubiligi bwemereye u Rwanda muri 2011-2014, icyo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi ni cyo kitarahabwa inkunga yose igomba kuba ingana na miliyoni 55 z’amayero, ibindi bisigaye (gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi hamwe no guteza imbere ubuzima), zabonye inkunga ya nyuma kuri uyu wa kabiri.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka