Nyuma y’imyaka itanu Rayon Sports yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe y’Isonga ibitego bine ku busa mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro,biyiha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04/07/2015

Ku giteranyo cy’ibitego 6 kuri 1 mu mikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura),ikipe ya Rayon Sports yabashize gusezerera ikipe y’Isonga mu gikombe cy’Amahoro, mu mukino wabereye kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa kabiri.

Abakinnyi basuhuzanya
Abakinnyi basuhuzanya
Isonga yabanjemo
Isonga yabanjemo
Rayon Sports yabanjemo
Rayon Sports yabanjemo
Umuyobozi wa FERWAFA yinjira ku kibuga,abafana bati "De Gaulle wabo "
Umuyobozi wa FERWAFA yinjira ku kibuga,abafana bati "De Gaulle wabo "

Ikipe y’Isonga yinjiye mu mukino ifite icyizere cyo kuba yatsinda igitego 1-0,maze igahita isezerera Rayon Sports. Isonga yatangiye isatira,maze nyuma yo guhererekanya neza kw’abasore b’Isonga.umukinnyi Danny Usengimana yarekue ishoti ikomeye maze igarurwa n’igiti cy’izamu.

Bernard yinjiza igitego cya mbere
Bernard yinjiza igitego cya mbere

Bidatinze ku munota wa 17 w’umukino,ku mupira wari na Faustin Usengimana,umukinnyi udasanzwe umenyerewe mu ikipe ya Rayon Sports,Uwizeye Bernard yatsinze igitego cya mbere ,maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Ku munota wa 54 w’umukino, nyuma y’umupira wari utanzwe na Eric Irambona,Kwizera Pierrot yaje gutsinda igitego cya kabiri cy’ikipe ya Rayon Sports.

Pierrot yinjiza icya 2
Pierrot yinjiza icya 2

Umutoza Kayiranga Baptista yaje gukora impinduka,maze yinjiza Lomami Frank asimbura Peter Otema. Akimara kugeramo ku munota wa 69,Lomami Frank yaje gutsindira ikipe ya Rayon Sports igitego cya 3,nyuma y’ishoti rikomeye.

Lomami Frank amaze gutsinda icya 3
Lomami Frank amaze gutsinda icya 3
N'umusifuzi Issa Kagabo arasa nk'umwenyura
N’umusifuzi Issa Kagabo arasa nk’umwenyura

Ku munota wa 89 ,ikipe ya Rayon Sports yaje kubona Coup-Franc, umukinnyi Djihad Bizimana aza kurekura ishoti rikomeye,umunyezamu Bonheur w’Isonga ntiyamenya aho umupira unyuze.

Nyuma yo gusezerera Isonga,Rayon Sports yamaze kubona itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma yaherukaga ho 2010 itsindwa na APR Fc igitego 1-0,,aho ubu itegereje ikipe izarokoka hagati ya APR Fc na Police FC zari zanganije igitego kimwe mu mukino ubanza,

Umukino wa Police Fc na APR Fc uteganijwe kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kicukiro, mu gihe umukino wa nyuma uteganijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04/07/2015, aho kandi igihugu cy’u Rwanda kiba kinizihiza umunsi wo Kwibohora.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

isonga ndayikunda ntabwo batsinzwe kubwabo

mugabo v yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka