Rusizi: Perezida Kagame yababwiye ko ubukungu bwa mbere bw’igihugu ari abantu

Umukuru w’igihugu Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba, mu kiganiro n’Abanyarusizi yababwiye ko ubukungu bwa mbere ari abantu kuko ubundi bukungu bwose ari kuri bo bwubakiye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2015, nibwo Perezida Kagame yari muri aka karere aho yabwiye abahatuye ko n’ubwo bakikijwe n’ubundi bukungu, ariko abantu batabikoresheje ngo biyubake ntaho ubwo bukungu bwagera.

Perezida Kagame atangaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwa mbere ari abaturage kuko ari bo bakora iterambere rikagerwaho (Archives).
Perezida Kagame atangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwa mbere ari abaturage kuko ari bo bakora iterambere rikagerwaho (Archives).

Ati “Iyi Rusizi ikikijwe n’ubukungu bwinshi, ariko ubukungu bwa mbere bw’igihugu n’abantu, ni mwebwe, ubundi bunkungu ubwo aribwo bwose bwubakira ku bantu bukubakwa n’abantu.

Nubwo dukikijwe n’ubundi bukungu abantu batabikoresheje ngo biyubake bubake ubuzima bwabo, bubake igihugu cyabo ubwo bukungu ntaho bwagera nta naho bwagira aho bubageza.”

Abaturage b'i Rusizi bari bishimiye kuganira na Perezida Kagame.
Abaturage b’i Rusizi bari bishimiye kuganira na Perezida Kagame.

Muri ibyo yatanze urugero harimo ikiyaga cya kivu n’igishanga cya Bugarama gihingwamo umuceri abasaba kurushaho kukibyaza umusaruro.

Uruzindo rw’umukuru w’igihugu mu karere ka Rusizi ruje nyuma yaho kuri uyu mbere tariki 29 Kamena 2015 yari mu karere ka Nyamasheke, naho akaba yaragiranye ibiganiro n’abaturage.

Andi mafoto

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu musaza Paul kagame tunamupenda sana,arakarama nabera sindabona Perezida nkuyu!ni mwiza pe yita Ku baturage si nk’aba mayors

amani yanditse ku itariki ya: 30-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka