Matimba: Abanyeshuri 12 ba Hillside High School barwaye indwara igishidikanywaho

Kuva ku wa 28 Kemana 2015 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kamena 2015, abanyeshuri 4 b’abakobwa bo mu Ishuri Ryisumbuye Hillside Matimba, ryo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bari bari mu Bitaro bya Nyagatare bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, abaganga bakeka ko ari indwara yitwa “Mass Hysteria”.

Ubu burwayi ngo bwatangiye kugaragara muri icyo kigo abana biga banacumbikamo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Bamwe mu banyeshuri ba Hillside bafashwe n'indwara kugeza ubu itarasobanuka neza.
Bamwe mu banyeshuri ba Hillside bafashwe n’indwara kugeza ubu itarasobanuka neza.

Umunyeshuri umwe ngo ni we wafashwe no kurira nyuma yitura hasi bituma bagenzi babiri bagendanaga na bo bafatwa bikwira mu bandi.

Ngobi Eddy, Umuyobozi wa Hillside High School, avuga ko bamwe muri aba banyeshuri ku wa mbere w’iki cyumweru boherejwe mu Bitaro bya Nyagatare kugira ngo hamenyekane uburwayi bafite nubwo we akeka ko ari igifu kuko harimo bamwe bari basanzwe bakirwara.

Rwabukwisi Desire, umuganga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Nyagatare, avuga ko bakiriye abana bane mu bitaro naho abandi umunani bakirwa n’Ikigo Nderabuzima cya Matimba.

We avuga ko bose bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana rituruka ku myifatire y’umuntu umwe ashobora gutera bagenzi be bitewe n’uburyo babanye.

Iyi ndwara ngo irasanzwe si amagini cyangwa ibindi nk’uko hari ababivuga. Yagize ati “Birasanzwe cyane mu bigo by’amashuri kuko hari ubwo umwana umwe ashobora kuba afite ikibazo, cyagaragara inyuma bigatuma abagendanaga na we na bo bakigira”.

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena, iki kibazo cyahagurukije inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano hagamijwe guhumuriza abanyeshuri.

Ndayisenga Innocent, umwe mu banyeshuri, yemeza ko ubu bongeye gukomera mu mutima kandi bamaze kwizera ko ibyo bagenzi babo barwaye atari amagini koko.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko aba banyeshuri bose baba abari mu Bitaro bya Nyagatare no ku Kigo Nderabuzima cya Matimba bose basubiye mu kigo.

Gusa abaganga bakaba bajya inama ko abana bamaze kugaragarwaho iki kibazo baba bagiye iwabo igihe gito kugira ngo hirindwe ko ubu burwayi bwakwira ikigo cyose.

Mass Hystria ngo ishobora guterwa n’ibibazo umuntu afite, umunaniro, kugira ubwoba no guhangayika. Abana 12 bagaragaweho ubu burwayi bari hagati y’imyaka 11 na 16.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka