Umuririmbyi w’Umuganda Bebe Cool yakuriye ingofero Bruce Melody

Inzu y’imyidagaduro yakubise yuzuye, umuhanzi w’umunya-Uganda, Moses Ssali uzwi cyane ku mazina ya Bebe Cool yakuriye ingofero Bruce Melody avuga ko impano mu muri muzika ariko amugira inama yo kudadohoka.

Uyu muyobozi w’itsinda rya “Gagamel Crew” aherutse kubitangariza KT Radio, Radio ya Kigali Today, ubwo yari abajijwe mu kiganiro niba hari umuhanzi w’Umunyarwanda yumva bakorana na we indirimbo.

Bebe Cool ari kumwe n'umunyamakuru w'imyadagaduro ya Kigali Today, Andrew Shyaka.
Bebe Cool ari kumwe n’umunyamakuru w’imyadagaduro ya Kigali Today, Andrew Shyaka.

Bebe Cool yagize ati “Mu cyumba cyanjye muri Hotel nahoze ndeba televiziyo mbona umusore Bruce Melody, afite ahazaza heza muri muzika niba azi icyo ashaka.”

Uyu muhanzi uzwiho amisatsi iboshye bita “dreads” yagiriye inama Bruce Melody yo kugira impano ari kimwe guhirwa bikaba ikindi maze amusaba gukunda ibyo akora, kwihangana no kugira ikinyabupfura kugira ngo azabigereho.

Yasabye kandi abahanzi b’Abanyarwanda kugira umwihariko bagahanga udushya kugira ngo bigaragaze mu ruhando mpuzamahanga.

Bebe Cool asanga Bruce Melody akunze ibyo akora, akarangwa no kwiyubaha no kwihangana yazagera kure mu muziki.
Bebe Cool asanga Bruce Melody akunze ibyo akora, akarangwa no kwiyubaha no kwihangana yazagera kure mu muziki.

Umuhanzi Bruce Melody yamaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri aka karere barimo Radio Mwozey, Jamala kandi ni n’umwe mu bahanzi, mu Rwanda, bashimisha abafana cyane mu kuririmba imbona nkubone (live).

Twabibutsa ko Bebe Cool muri Kigali mu mpera z’icyumweru gice mu gitaramo cyari cyiswe Rwanda International Fashion World show cyabereye muri Hotel Porto Fino aho yanashimishije cyane abari bakitabiriye.

Andrew Shyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabashimila cyne kumakuru mutugezaho ndabakunda ni kdi mbalinyuma bebe cool yaradushimishije cyne kdi ndashimira Kigali today ibinyujije kuli ktradio yamaye tik yikwinjira muliki gitaramo ndabakunda muragahorana amata kuruhimbi.

ntwali frank yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka