Nkombo: Perezida Kagame yabemereye ikindi cyombo
Perezidaa Paul kagame yemereye abaturage batuye mu kirwa cya Nkombo ikindi cyombo kisumbuye ku cyo yari yarabahaye, kugira ngo bakomeze guhahirana n’abandi baturage batuye mu bindi bice.
Yabyemereye abaturage ba Nkombo mu biganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Gisakura mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2015.
Abaturage ba Nkombo bagaragarije Perezida wa Repuburika iterambere bamaze kugeraho nyuma y’uko bari barahejwe ku byiza by’igihugu, nyamara ubu bakaba bafite amashanyarazi, amashuri n’imihanda byose bimaze kuhagera.
Nyuma yo kumushimira ko icyombo yabahaye cyabakuye mu bwigunge, umukuru w’igihugu yahise abemerera ikindi cyombo ndetse kinini kuruta icyo bari basanganywe.
Yagize ati “Bazabahe ikindi cyombo ndetse kinini kurusha icyo mwari mufite, ese ubundi icyo mwari mufite iyo cyagize ikibazo mubigenza mute? Turifuza ko mubona ikindi rwose mugakomeza guhahirana n’abandi.”
Umukuru w’igihugu yifuje ko icyo cyombo cyagirira akamaro abaturage batuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ibikorwa bibateza imbere bikiyongera, bagakora ubucuruzi mu masoko yo mu Rwanda ndetse no mu baturanyi, bagahahirana mu ngeri zose.
Perezida Kagame yijeje abaturage ba Nkombo ndetse n’abandi banyarwanda ko igihugu kizakora ibishoboka byose n’ibindi bikorwa bitaragera iwabo bikahagera uko amikoro y’igihugu azagenda yiyongera.
Icyombo bashyikirijwe mu 2012, cyari gifite ubushobozi bwo gutwara abantu basaga 80 na toni zisaga 50 z’imizigo.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu muyobozi niwe ukwiye gukomeza kutuyobora, byiza cyane kuko amenya ibitubereye