Isonga na Rayon Sports mu mukino wo gupfa no gukira

Kuri uyu wa kabiri ,kuri Stade ya Kicukiro harabera umukino wa 1/2 cy’irangiza mu riushanwa ry’igikombe cy’Amahoro,aho ikipe y’Isonga Fc iza kuba yakiriye ikipe ya Rayon Sports yari yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

Ku isaha ya 15h30 (Saa cyenda n’igice), ikipe y’Isonga yamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza ari iya nyuma n’amanota 18,iraza kuba yakira Rayon Sports nayo yaviriyemo aho muri Shampiona y’uyu mwaka,aho yarangije iri ku mwanya wa 5 n’amanota 38.

Umukino ubanza rayon Sports yatsinze Isonga 2-1
Umukino ubanza rayon Sports yatsinze Isonga 2-1

Rayon Sports irashaka gusohokera u Rwanda, gusa SOFAPAKA yarayinyaze

Uyu mukino uraza kuba usobanuye byinshi, by’umwihariko ku ikipe ya Rayon Sports yifuza kuba yaza mu makipe abiri azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika,n’ubwo iyi kipe iri gukina iyi mikino ifite icyuho cy’uwari kapiteni wayo Ndayisenga Fuadi,ndetse na Hategekimana Aphrodis Kanombe bamaze kwerekeza mu ikipe ya SOFAPAKA yo mu gihugu cya Kenya.

Kanombe ubwo yari yerekeje muri SOFAPAKA yo muri Kenya
Kanombe ubwo yari yerekeje muri SOFAPAKA yo muri Kenya

Rayon Sports muri uyu mukinpo irasabwa kunganya gusa ndetse ikanirinda kuba yatsindwa igitego kimwe ku busa,kuko yaza guhita isezererwa n’Isonga FC.

Iyi kipe ya Rayon Sports kandi irasabwa kuba yakwegukana iki gikombe.kugira ngo ibashe kuba yahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu iwayo (Orange CAF Confederation cup).

Rayon Sports yarangije ari iya 5 muri Shampiona, ubu iri gucungira ku gikombe cy'Amahoro
Rayon Sports yarangije ari iya 5 muri Shampiona, ubu iri gucungira ku gikombe cy’Amahoro

Isonga yasubiye mu cyiciro cya kabiri,abakinnyi bayo barashaka amakipe mu cyiciro cya mbere

Mu kiganiro twagiranye na Seninga Innocent,mbere y’umukino ubanza wa 1/2,yadutangarije ko umukino wa Rayon Sports ari igihe cyiza ngo bamwe mu bakinnyi b’Isonga batarabona amakipe babashe kuba bayabona,ndetse n’abayabonye barashaka kugaragaza ko bayabonye babikwiye.

Rayon Sports n'Isonga,buri yose irashaka kwiyibagiza ibyayibayeho muri Shampiona
Rayon Sports n’Isonga,buri yose irashaka kwiyibagiza ibyayibayeho muri Shampiona

Rayon Sports kandi ni imwe mu makipe yamaze gusinyisha rugikubita bamwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’Isonga barimo Mugisha Francois ukina nka myugariro (Central defender), Niyonzina Olivier(ukina mu kibuga hagati), Ndacyayisenga Alexis(Rutahizamu) ndetse n’umunyezamu wayo Hategekimana Bonheur.

Abakinnyi b'Isonga bamwe baracyashaka amakipe yo mu cyiciro cya mbere
Abakinnyi b’Isonga bamwe baracyashaka amakipe yo mu cyiciro cya mbere

Muri uyu mukino ubera kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa kabiri,guhera Saa cyanda n’igice,nta mukinnyi n’umwe w’Isonga cyangwa wa Rayon Sports wahagaritswe kubera amakarita.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka