Rusizi: Compassion International isigaye yifashisha ibyiciro by’ubudehe mu guhitamo abo izafasha

Nyuma yuko umuryango wa Compassion International ufasha abana bo mu miryango itishoboye mu bijyanye n’imyigire no mubindi bibazo bijyanye n’imibereho myiza utangiriye kubathitamo hifashishijwe ibyiciro by’ubudehe ngo byagabanyije amakosa yakunze kuvugwa ko hari abana bafashwaga n’uyu muryango batabikwiriye.

Byatangajwe n’abakozi b’uwo mushinga ku wa 26 Kamena 2015, banemeza abo bazafasha mu Karere ka Rusizi ku wa 27 Kamena 2015 cyakora banasaba ko udukosa dusigaye mu byiciro by’ubudehe twakosorwa.

Abana bafashwa n'umushinga wa Compassion bizihiza Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika.
Abana bafashwa n’umushinga wa Compassion bizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika.

Abana batishoboye bafashwa n’umushinga wa Compassion International ukorera mu matorero 17 yo mu karere ka Rusizi bavuga ko mbere y’uko uyu mushinga uza ubuzima bwari bugoye muri rusange haba mu myigire no mubuzima busanzwe.

Bizihiza Umunsi Mpuza mahanga w’Umwana w’Umunyafurika babifashijwemo n’uyu mushinga bakaba bavuga ko kuri ubu hari impinduka babona bakaba biga neza .

Niyoyabivuze Esther avuga ko nk’abana batishoboye kuba babasha guhuriza hamwe bakizihiza uyu munsi w’umwana w’Umunyafurika na byo ubwabyo bitanga icyizere ko ejo ari heza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nsigaye Emmanuel, arashimira Compassion International ku nkunga igenera abana baturuka mu miryango itishoboye kuko ngo yunganira Leta mu kuzamura igipimo cy’imibereho myiza yabo.

Akomeza avuga ko hari hamwe na hamwe usanga abana bashyirwa muri uyu mushinga hagendewe ku maranga mutima bityo abagomba kujyamo batishoboye bakabihomberama akabiheraho asaba ko mu guhitamo bagomba guhera kubatishoboye.

Umuhuzabikorwa wa Compassion International mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Havugimana Flavien, avuga ko mu bihe byashize uwo mushinga wagaragayemo amakosa yo gutoranya abana hatagendewe kubushobozi ariko ko bigenda bikosorwa kuko hatangiye kugenderwa kubyiciro by’ubudehe mu gutoranya abo bazafasha.

Compassion International mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ufasha abana ibihumbi 4 na 563 baturuka mu miryango itishoboye aho ubagenera ubufasha butandukanye burimo ubujyanye n’imyigire , ubuzima n’ibindi birebana n’imibereho myiza ukaba ukorana n’amatorero ya gikiristo atandukanye abarirwa muri 17.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka