Rusizi: Mu mujyi habonetse agahenge kuko abatezaga umutekano muke bajyanywe kugororwa

Bamwe mu batuye umujyi w’akarere ka Rusizi no munkengero zawo, baravuga ko nyuma yaho inzego z’umutekano zagiye zifata bamwe mu bakunze guhungabanya umutekano wabo biganjemo abajura, indaya n’inzererezi mu mujyi hamaze kongera kuboneka agahenge.

Mbere yuko ababahungabanyiriza umutekano bakoresheje ubujura, uburaya udasize n’abana binzererezi bafatwa, bari bamerewe nabi n’ibikorwa byabo kuko bararaga birukana abajura, nk’uko bitangazwa na bamwe muri aba baturage barimo uwitwa Nzamwita Alex.

Bamwe mubamaze iminsi mukigo cya Gashonga bavuga ko nyuma y'ibikorwa bibi bagiye kwihangira imirimo.
Bamwe mubamaze iminsi mukigo cya Gashonga bavuga ko nyuma y’ibikorwa bibi bagiye kwihangira imirimo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, abafatiwe muri ibyo bikorwa biganjemo urubyiruko bajyanywa kwigishwa kwihangira imirimo ibafasha kuva mu bikorwa by’imbura mumaro bagahinduka abantu bazima.

Bamwe muri uru rubyiruko barimo Uwamahoro Jeanne na Mugabo, bari guhabwa uburere mu kigo cya Gahonga, avuga ko ingeso mbi bageranye mu kigo cya Gashonga ziri kugenda zirangira.

Aba nibamwe mu bakora umwuga w'uburaya bari mu bahungabanya umutekano mu mujyi wa Rusizi.
Aba nibamwe mu bakora umwuga w’uburaya bari mu bahungabanya umutekano mu mujyi wa Rusizi.

Yongeraho ko nabasubira mu muryango Nyarwanda azaba ari abantu barajwe ishinga no kwiteza imbere bihangira imirimo.

Ikigo cya Gashonga kirimo abagera kuri 127 barimo 12 babakobwa bakoraga uburaya 115, babagabo bari bari mu ngeso zitandukanye zirimo ubujura n’abishora mu biyobyabwenge.

Bamwe mu bagororerwa mu kigo cya Gashonga ngo bazagikuramo ubumenyi bubakuramo ingeso mbi babagamo.
Bamwe mu bagororerwa mu kigo cya Gashonga ngo bazagikuramo ubumenyi bubakuramo ingeso mbi babagamo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka