Gakenke: Babiri bakurikiranweho kwiba inka bakayibaga

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke bafungiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Gakenke bakurikiranweho kwiba inka bakayibaga bakagurisha inyama zayo ariko ntibibahire kuko bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Abo ni Manirafasha Theogene w’imyaka 37 hamwe na Turimumahoro Bertin w’imyaka 25. Bavuga ko kujya kwiba inka babitewe na Nkerinka Celestin wababwiye ko nibamara kuyiba bakagurisha inyama zayo azabahemba.

Aba bafatanwye inka bibye bakayibaga.
Aba bafatanwye inka bibye bakayibaga.

Turimumahoro avuga ko Nkerinka yabarangiye ahantu hari inka akababwira ko nibayiba bakayibaga inyama bazazishyira uwitwa Kagimba usanzwe akora ubucuruzi bw’inyama ngo bahita bagenda bakayikura mu kiraro barayibaga ariko Kagimba ngo aza kubahamagara ababwira ko atakiguze izo nyama barazibika.

Agira ati “Tumaze kuyikura mu kiraro turayibaga, hanyuma Kagimba ahamagara Nkerinka ngo inyama ntabwo arazigura, aratubwira ngo nituzibike ngo ejo azazishakira umukiriya. Ku mugoroba rero ni ho yatubwiye ngo nituzishyire umukiriya tuzigejeje aho twari tuzijyanye ubwo bahita badufata gutyo.”

Manirafasha Theogene asobanura ko nyuma yo kubwirwa na Nkerinka ko ku muturanyi wabo Bandemeyemenshi Michel hari inka bagiye kuyiba mu ijoro ryo kuwa 27 Kamena 2015 ahagana mu ma saa saba, ngo barayibaga bategereza ko inyama zijya kugurishwa kuko Nkerinka ari we wari wavuganye n’uwo bagomba kuzigurisha.

Gusa ariko, si ubwa mbere Manirafasha afatiwe mu cyuho cyo kwiba amatungo kuko yivugira ko ari ubwa kabiri. Ngo ubwa mbere ngo yafashwe yibye intama arayishyura.

Nubwo bavuga ko bahawe ikiraka na Nkerinka ariko ntibasobanura neza amafaranga yari kubaha kuko bavuga ko nyuma yo kugurisha inyama yari kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri cyangwa igihumbi.

Umuvugizi wa Police akaba n’Umugenzacyaha Mukuru mu Ntara y’amajyaruguru, CIP Hakizimana Andre, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’abaturage bararana n’amatugo bahagurukiye ikibazo cy’ubujura bw’amatungo.

Ariko asaba abaturage kubigiramo uruhare bakora amarondo kuko ngo usanga hari abayashirwaho bakajya kwiryamira.

Agira ati “Iyo ugiye kureba abajura ubundi bibasira ahantu hari umwijima, ahantu hari ibikombe abantu badashobora kugera ku buryo bworoshye ariko amarondo ni yo azakemura icyo kibazo.”

Abaturage bagiye bagaragaza ko kurarana n’amatungo babiterwa n’ubujura bw’amatugo buba nijoro baryamye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Police Y’igihugu Idufatire Ibyo Bisambo,doreko Na Ba Dasso Babigiramo Uruharengo Bifatwe,na Ba Dasso Turabashima Nibakomeze Gufatanya Na Police.

Itangishaka Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 30-06-2015  →  Musubize

ibyo ntago bikwiriye abanyarwanda barimo baradusebya

Iyakaremye samuel yanditse ku itariki ya: 30-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka