Huye: Abaturiye igishanga cya Rusuri, i Rwaniro, bishimiye ko kigiye gutunganywa

Umushinga Welthungerhilfe kuva ku wa 26 Kamena 2015 urimo gutunganya igishanga cya Rusuri cyo mu Murenge wa Rwaniro, kugira ngo kizajye gihingwamo umuceri.

Jean Hitimana, umwe mu baturiye iki gishanga, ngo uretse kuba bagiye kubona akazi kabinjiriza amafaranga mu gihe cy’amezi 20, ngo na nyuma yaho bazabasha kujya bahinga beze kurusha uko byari bisanzwe, nta n’uboneshereje nk’uko byari byarabaye akamenyero.

Abahinzi ngo bizeye ko Igishanga cya Rusuri nikimara gutunganywa umusaruro uziyongera.
Abahinzi ngo bizeye ko Igishanga cya Rusuri nikimara gutunganywa umusaruro uziyongera.

Frederic Ntirushwa ,na we wo muri ako gace agira ati “Imvura yajyaga igwa igishanga kikuzurirwa, imyaka twahinzemo ikuzurirwa yajya kwera ikera nabi, rimwe na rimwe tukanatahira aho. Ariko ubwo kigiye gutunganywa, ibyo ntibizongera.”

Flora Uwimana yari asanzwe ahinga umuceri muri iki gishanga we agira ati “Najyaga mbona amamodoka ya Agro Action allemande [ari yo isigaye yitwa Welthungerhilfe] aducaho adutera ivumbi bagiye gutunganya igishanga cya Mwogo nkumva ndababaye. Ubwo natwe batwibutse Imana ishimwe”.

Akomeza avuga ko kubera ko igishanga cyacu kitari gitunganyije yahingaga amapariseri atatu akeza imifuka itatu gusa, abahinga ahatunganyijwe bo bakeza imifuka 8.
Ati “Nshimishijwe n’uko natwe tugiye kuzajya tubona umusaruro uhagije tugasagurira n’amasoko.”

Hazatunganywa ha 120, hahingwe 70

Gaston Ndayisaba, Umuhuzabikorwa w’Umushinga wo gutunganya igishanga cya Rusuri cyo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, avuga ko igishanga bagiye gutunganya gifite ubuso bwa ha 120, ariko ngo nibamara kugitunganya, umuceri uzajya uhingwa kuri ha 70 gusa.

Hegitari zisigaye, zimwe ni izizasigwa ku butaka bwegereye umugezi unyura muri iki gishanga, izindi ziri ku butaka bwo mu nkengero z’igishanga buzasigwa bugaterwaho ibiti hibanzwe ku byagirira akamaro abaturage, urugero nka avoka.

Ngo hari n’ibice bizagenda bisigara hagati mu gishanga bitazajya bihingwa, kugira ngo bizajye bisukura amazi yo mu gishanga.

Agira ati «Kuri buri rugomero rw’amazi hazasigwa umwanya utazahingwamo, waretswe ku buryo bwa kamere, bya byatsi bisanzwemo bikagumamo. Turi no gutekereza ku byatsi twakongeramo, byifitemo ubushobozi bwo gufata amafumbire aba yashyizwe mu muceri, amazi akazajya avamo yamaze kuyungururwa. »

Iki gishanga nikimara gutunganywa, imiryango 700 igituriye, haherewe ku yari isanzwe igihingamo, ndetse no ku ikennye kurusha iyindi, izabasha kujya ihinga umuceri. Ngo kizaba kinabereye ijisho, ku buryo ba mukerarugendo bashobora kuzagisura.

Biteganyijwe ko mu itunganywa ryacyo, kizatanga akazi ku bagituriye bagera babarirewa mu bihumbi bibiri, aho miliyoni zibarirwa mu 123 z’amafaranga y’u Rwanda azagenda ku mishahara y’abaturage bagikoramo.

Abazagihingamo ngo bazafashwa kwibumbira muri koperative ndetse banahugurwe, ku buryo ngo ku mwaka kizajya gitanga toni zitari munsi ya 600.

Imirimo yo kugitunganya izatwara miliyoni zigera kuri 774. Uruhare rw’abagenerwabikorwa, bicishijwe mu muganda, ruzaba rufite agaciro ka miriyoni 65.

Kugeza ubu, mu Karere ka Huye hamaze gutunganywa ibishanga biri ku buso bwa ha 1365. Hasigaye ha 600 zitaratunganywa, kandi 210 ubu ni zo ziri gutunganywa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka