Kugira ngo u Rwanda rugire agaciro ntabwo bizava ku muzungu - Mukaruriza

Komiseri mu Muryango wa FPR Inkotanyi, Monique Mukaruriza, arasaba abanyamuryango b’iri shyaka n’abandi Banyarwanda, guhagurukira hamwe bagakora cyane kugira ngo batere imbere, bigire; kuko ari byo bizabashoboza kwihesha ishema n’agaciro imbere y’amahanga.

Avuga ko bakabasha guhangana n’“agasuzuguro k’Abazungu”, avuga ko bahora bashaka gusenya u Rwanda na Afurika muri rusange.

Inteko rusange y'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba, bitabiriye aya matora ku bwinshi. Monique Mukaruriza ni we wari uyayoboye.
Inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, bitabiriye aya matora ku bwinshi. Monique Mukaruriza ni we wari uyayoboye.

Ibi Komiseri Mukaruriza yabitangarije mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 1.565 bo mu Ntara y’Iburasirazuba, bateraniye i Rwamagana mu matora y’inzego z’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2015.

Iki gikorwa cy’amatora cyabaye n’umwanya wo guha ubutumwa abanyamuryango b’iri shyaka, kugira ngo bongere batekereze ku gaciro k’u Rwanda n’uko bakwiriye kugaharanira ahanini barwanya agasuzuguro n’ikandamizwa u Rwanda rukunze kugirirwa n’ibihugu by’amahanga.

Monique Mukaruriza yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugire agaciro bitazava ku muzungu.
Monique Mukaruriza yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugire agaciro bitazava ku muzungu.

Agaruka ku itabwa muri yombi rya Lt. Gen. Karenzi Karake, ryabereye mu Bwongereza tariki 20 Kamena, rigakurikirwa n’imyigaragambyo hirya no hino mu Rwanda yo kuryamagana, Komiseri Mukaruriza, yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko ibyakozwe n’u Bwongereza ari igikorwa cy’ubugome kidashingiye ku butabera ahubwo ko ari impamvu za politike (mbi).

Yavuze kandi ko kigaragaza agasuzuguro gakabije ku gihugu, bityo bakaba badakwiriye kubyemera ahubwo ko bakwiriye guharanira ishema ry’u Rwanda rwabo kuko icyubahiro cyarwo kitazava mu banyamahanga.

Yagize ati “Kugira ngo u Rwanda n’Abanyarwanda bahabwe agaciro ntabwo ari ibintu bizava ku muzungu, ni ibintu bizatuvamo twebwe nk’Abanyarwanda, twebwe nk’Abanyafurika. Ni twebwe bizavaho kugira ngo natwe tube twakubahwa, tube twagira ijambo, amategeko yacu yubahirizwe muri biriya bihugu byitwa ko bikomeye.”

Uwamariya Odette (Guverineri w'Iburasirazuba) yasabye abo batoranywe kubaka ubufatanye kugira ngo babashe guteza imbere abanyamuryango ba FPR n'Abanyarwanda muri rusange.
Uwamariya Odette (Guverineri w’Iburasirazuba) yasabye abo batoranywe kubaka ubufatanye kugira ngo babashe guteza imbere abanyamuryango ba FPR n’Abanyarwanda muri rusange.

Kugira ngo babigereho, Mukaruriza yasabye abanyamuryango ba FPR n’abandi baturage b’Iburasirazuba guhora batekereza uko batera imbere kurushaho kandi bakirinda kumva ko “bageze iyo bajya” mu iterambere.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, watorewe kuyobora umuryango wa FPR Inkotanyi muri iyi ntara, avuga ko Intara y’Iburasirazuba ifite amahirwe menshi ku buryo bagiye kurushaho gushyira hamwe kugira ngo bashobore kugera ku iterambere risubiza ikibazo cyo kwigira kw’Abanyarwanda.

Inteko itora igizwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 1.565.
Inteko itora igizwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 1.565.

Mu matora y’abagize inzego z’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, hatowe komite nyobozi, abahagarariye urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore zishamikiye kuri FPR Inkotanyi ndetse na 3 bahagarariye urubyiruko bajya muri komite nyobozi ku rwego rw’intara.

Abatowe basimbuye abari basoje manda y’imyaka itanu yatowe mu mwaka wa 2010.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka