Amajyaruguru: Nta perereza ryakozwe ku Banyamusanze ngo hamenyekane abishe Abanya-Espagne kandi ari ho baguye-Pasteri Rutikanga

Pasiteri Rutikanga Gabriel wari mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu w’i 1997 igihe Abanya-Espagne batatu bicwaga avuga ko nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane ababishe, kubishinja abasirikare bakuru b’u Rwanda barimo Lt. Gen. Karenzi Karake ngo bikaba ari agasuzuguro k’Abazungu.

Abagore n’abagabo ndetse n’urubyiruko babarirwa mu bihumbi 20 bitwaje ibitambaro byanditseho amagambo “Twamaganye ipfobya rya Jenoside rikorwa n’abafunga abahagaritse Jenoside” banaririmba bagira iti “ Turashaka Karake wacu” bakoze urugendo ruva mu Mujyi rwagati berekeza kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.

Pasiteri Rutikanga ahamya ko nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane uwishe abanya Espagne.
Pasiteri Rutikanga ahamya ko nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane uwishe abanya Espagne.

Pasiteri Rutikanga Gabriel wateguye iyo myigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake, yavuze ko abo Banya-Espagne biciwe ahitwa i Kabaya ubu ni Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu 1997 mu gihe intambara y’Abacengezi yari irimbanyije muri ibyo bice.

Avuga ko bitumvikana uburyo babashinja abasirikare bakuru barimo Lt. Gen. Karake wafatiwe mu Bwongereza tariki 20 Kamena 2015 yitegura kurira indege kandi nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane ababishe.

Agira ati “Ririya Perereza ryakozwe n’abantu bashinja aba-ofisiye bakuru barimo n’afande Karenzi Karake ryakozwe ku Banya-Espagne ngo biciwe mu Rwanda baguye hano mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri ndetse banagwa hano mu Karere ka Musanze; bagwa hano muri uyu Murenge wa Muhoza, abari hano ba Banyamuhoza ni nde iryo perereza ryakozweho? Ko baguye hano hepfo ku Kabaya ni nde iryo perereza ryakozweho? Bapfuye mu gihe hari inkundura y’Abacengezi.”

Ibyo Past. Rutikanga avuga bifitanye isano n’inkuru yanditswe n’Ikinyamakuru gikomeye ku isi cyo muri Amerika, The Newyork Times, nyuma gato y’uko bicwa aho tariki 20 Mutarama 1997 cyasohoye inkuru cyemeza ko abo Banye-Espagne bishwe n’Abacengezi.

Umunyamakuru wa The Newyork Times yanditse ati “Mu kigaragara nk’igitero giteguwe neza cyagabwe ku banyamahanga hano (Ruhengeri), umutwe w’Abahutu (Abacengezi) bishe barashe Abanya- Espagne batatu, Umunyamerika arakomereka cyane nk’uko uwarokotse icyo gitero abitangaza.”

Iyo nkuru (kanda hano uyisome) ikomeza igira iti “Abasirikare batatu b’u Rwanda na bo baguye muri icyo gitero.”

Nk’uko icyo kinyamakuru cyabitangarijwe n’Umunyamerika wari umudipolomate, ngo Abacengezi binjiye mu nzu babanza kubasaba ibyangombwa by’inzira (passports), bumvise urusaku rw’imbunda hanze bahita babarasa.

Abigaragambyaga bari bitwaje ifoto ya Lt Gen Karake Karenzi.
Abigaragambyaga bari bitwaje ifoto ya Lt Gen Karake Karenzi.

Abaturage bitabiriye imyigaragarambyo bashimangira ko ibyo u Bwongereza bwakoze ari agasuzuguro batagoshoboraga kwihanganira, ngo bakaba bagombaga gukomeza kwigaragambya iyo Lt. Gen. Karake aterekurwa nk’uko uwari uhagarariye abagore muri iyo myigaragambyo yabikomojeho.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yatangarije Kigali Today ko Abanyarwanda badakwiye gucika intege, ibyo gushinja abayobozi b’u Rwanda ibinyoma ngo byahereye kera bigaragara ko ari ibinyoma bishingiye kuri politiki kandi bizakomeza.

Gakenke: Bababajwe n’ifungwa rya Gen Karenzi Karake

Abatuye mu Karere ka Gakenke na bo bakoze urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lit. Gen. Karake bavuga ko bamaganye agasuzuguro k’abazungu by’umwihariko igihugu cy’u Bwongereza bakaba bakibaza uburyo abagize uruhare muri Jenoside bidegembya mu bihugu byabo ahubwo bakarenga bagafata abagize uruhare mu kuyihagarika.

Abanyagakenke na bo bakoze imyigaragambyo basaba ko Lt Gen Karake arekurwa.
Abanyagakenke na bo bakoze imyigaragambyo basaba ko Lt Gen Karake arekurwa.

Umwe mu bahoze ari abasirikare mu ngabo zatsinzwe akaza kwifatanya n’Abacengezi Bagarirayose Alex bakunda kwita Bayero wo mu Murenge wa Mataba agira ati “Ririya fatwa rya Gen Karake Karenzi ryambabaje… ni ugutesha igihugu cyacu agaciro no gutesha ingabo z’u Rwanda agaciro muri rusange.”

Bagarirayose kimwe n’abandi bari kumwe mu myigaragambyo bifuzaga ko Gen. Karenzi Karake yarekurwa ubundi akagaruka mu gihugu cyamubyaye agakomeza imirimo ye ahubwo bagakurikirana abagize uruhare muri Jenoside kuko barimo kwidegembya mu bihugu byabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, na we yagaragarije abaturage ko Gen. Karenzi Karake ibyo ashinjwa ari ibinyoma kuko umucamanza watanze ikirego wo mu gihugu cya Espagne witwa Fernando Meres yahawe amadorari asaga miliyoni 108 na FDLR kugira ngo ingabo aharabike zu Rwanda zahagaritse Jenoside.

Gicumbi: Abaturage barasaba ko Lit. Gen. Karake are kurwa akagaruka mu Rwanda

Nyuma y’igikorwa Leta y’u Bwongereza yakoreye igihugu cy’u Rwanda igafunga umusirikare Lt. Gen. Karake Karenzi abaturage bo mu Karere ka Gicumbi na bo kuri uyu wa 25 Kamena 2015 bigaragambije ko u Bwongereza burekura Lt. Gen. Karenzi Karake.

Mutimutuje Emerance witabiriye imyigaragambyo yavuze ko asanga u Rwanda rwari rukwiye kugira icyo rukora maze rukereka u Bwongereza ko na rwo ari igihugu gifata icyemezo.

Gicumbi ho abigaragambyaga basabaga ko niba Lt Gen Karake atarekuwe u Rwanda na rwo rugira icyo rukora rukereka Ubwongereza ko ari igihugu badakwiye gusuzugura uko biboneye.
Gicumbi ho abigaragambyaga basabaga ko niba Lt Gen Karake atarekuwe u Rwanda na rwo rugira icyo rukora rukereka Ubwongereza ko ari igihugu badakwiye gusuzugura uko biboneye.

Nk’abandi Banyarwanda bose asanga ifatwa rya Lit. Gen. Karake Karenzi ari uburyo bwo gusuzugura igihugu cy’u Rwanda.

Gusa abaturage bakoze urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Gen. Karake basabaga Ubwongereza gufata icyemezo bukamurekura kuko n’ibirego byari byaratanzwe byo gufata abayobozi bakuru b’ u Rwanda ko byamaze guteshwa agaciro bitewe n’igihe bimaze.

Umuyozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, na we ashimangira ko igihugu cy’ Ubwongereza gikwiye kurekura Lt Gen. Karenzi Karake bitaba ibyo u Rwanda rugafata ibyemezo byo kwereka Ubwongereza ko butishimiye na mba gufunga umusirikare warwo.

Igikorwa cy’imyigaragambyo cyari kigamije kwamagana no kwereka ubwongereza akababaro Abanyarwanda bose batewe n’ifungwa ry’umusirikare Lt. Gen. Karenzi Karake banasaba Ubwongereza kumurekura.

Iyi myigaragambyo yabaye kandi mu turere twa Burera na Rulindo na two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu gihe imyigaragambyo yabaga mu gihugu hose, Lt Gen Karake we, ejo ku wa 25 Kamena yari imbere y’ubucamanza bw’Ubwongereza cyakora umucamanza amurekura by’agateganyo ariko agatanga ingwate y’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari imwe.

Ubucamanza bukaba bwategetse ko aguma ku butaka bw’Ubwongereza aho ategerereza kuburana mu Ukwakira 2015. Kuri ubu Lt Gen Karake akaba ari muri Amabasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyaruguru: Leonard NSHIMIYIMANA, Abdul TARIB na Ernestine MUSANABERA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda Twubaha Ubuyobozi Pee kandi turabukunda. Nibyo byaranze abanyarwanda kuva kera.

Sasaba yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka