Huye: Abana batumva ntibavuge barifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa abantu bose

Bamwe mu bana biga mu kigo kigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga giherereye mu kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, barasaba ko ururimi rw’amarenga bakoresha rwakwigishwa abantu bose, baba abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse n’abatabufite.

Abo bana bavuga ko bashoboye byinshi nk’abandi bana bumva bakanavuga, gusa bakavuga ko bahura n’imbogamizi zo kutabasha kuvugana n’abandi bantu ururimi rw’amarenga, kugira ngo bungurane ibitekerezo.

Usengimana P.Kevin avuga ko kuganira n'abantu batazi ururimi rw'amarenga bimugora.
Usengimana P.Kevin avuga ko kuganira n’abantu batazi ururimi rw’amarenga bimugora.

Usengimana Patrick Kevin, w’imyaka 17 wiga muri iri shuri, asemurirwa na Byukusenge Clarisse, umwe mu barimu bigisha kuri iri shuri. Avuga ko bo nk’abana biga muri iri shuri ndetse n’abandi bize mu yandi mashuri nka ryo iyo bahuye babasha kuganira, gusa akavuga ko iyo bahuye n’abandi bantu batumva ntibanavuge ngo batabasha kumvikana kuko ngo usanga bo batazi uru rurimi.

Agira ati "Biratugora kuganira n’abandi bantu batumva ntibavuge iyo batageze mu ishuri ngo bababshe kwiga ururimi rw’amarenga rukoreshwa n’abatumva ntibavuge. Twifuza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bose barwigishwa tukajya tubasha kuvugana”.

Usengimana kandi yongeraho ko uru rurimi rw’amarenga rukwiye no kwigishwa mu yandi mashuri y’abana bumva bakanavuga, kugira ngo na bo mu gihe bahuye n’abatumva ntibanavuge bajye babasha kumvikana mu biganiro.

Yungamo ati "Biratubangamira cyane iyo duhuye n’abandi bana cyangwa se n’abantu bakuru bumva bakanavuga, ntitubashe kuganira kuko ururimi rwacu ntibaba barwumva, natwe urwabo ntituba turwumva”.

Abambaye imyenda y'umuhondo ni abana batumva ntibavuge biga i Ngoma mu Karere ka Huye. Bifuza ko ururimi rwabo rwakwigishwa no mu yandi mashuri.
Abambaye imyenda y’umuhondo ni abana batumva ntibavuge biga i Ngoma mu Karere ka Huye. Bifuza ko ururimi rwabo rwakwigishwa no mu yandi mashuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko batangiye kugishakira umuti.

Avuga ko ku buryo bworoheje hatangiye guhugurwa abantu b’ingeri zinyuranye barimo Polisi y’Igihugu, abarimu ndetse n’abandi kugira ngo bajye babasha kuganira n’abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge.

Naho ku buryo burambye, Ndayisaba avuga ko ubu hatangiye gutegurwa inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ku buryo ngo mu gihe kitarenze umwaka umwe izaba yarangiye hanyuma ngo igatangira gukoreshwa.

Ati "Turizera ko mu mwaka umwe iyi nkoranyamagambo izaba yasohotse, hanyuma tugasaba Minisiteri y’Uburezi igatangira gukoreshwa mu mashuri ku buryo abana bose bazajya biga uru rurimi nk’uko biga izindi, kandi twizera ko bizakemura iki kibazo ku buryo burambye”.

Naho ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko batabasha kujya mu mashuri ngo bige uru rurimi, Ndayisaba avuga ko biri gutegurwa ku buryo abana bose batumva ntibanavuge bazajya biga.

Uretse ikibazo cyo kutabasha kuganira n’abatazi ururimi rw’amarenga ariko, aba bana bavuga ko nta kindi kibazo bahura na cyo, kuko ngo ibyo abandi bana ndetse n’abakuru bumva bakanavuga bakora na bo ngo babishoboye.

Muri iri shuri ryigisha abana batumva ntibavuge rya Ngoma ubu hari itorero ribyina Kinyarwanda, bakabyina bagendeye ku murishyo w’ingoma kandi badasobanya n’ubwo baba batawumva.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka