Wagira ngo umutungo w’iki gihugu urarangirana natwe-Dr Mukankomeje aburira abahinzi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije(REMA), gikomeje gusaba abahinzi kudashaka umusaruro mwinshi hakoreshejwe uburyo bwangiza ibidukikije, mu rwego rwo kurengera umutungo kamere uzatunga Abanyarwanda bazabaho mu bihe bizaza.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe kuri uyu wa 24 Kamena 2015, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Dr Rose Mukankomeje yasabye abashinzwe gufasha abahinzi kubona amasoko y’ibyo basarura, kujya kubigisha ko bafite inyungu mu kutangiza umutungo kamere uzatunga abazabakomokaho ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Umuyobozi mukuru wa REMA, Dr Rose Mukankomeje, aganira n'abafasha b'abahinzi bagize rugaga rw'abikorera(PSF).
Umuyobozi mukuru wa REMA, Dr Rose Mukankomeje, aganira n’abafasha b’abahinzi bagize rugaga rw’abikorera(PSF).

Asaba abikorera kumva neza inshingano za REMA, Dr Mukankomeje, yagize ati “Ba sogokuru bari bazi kubana neza n’umutungo kamere, ariko twebwe wagira ngo umutungo w’iki gihugu urarangirana natwe;turahinga, turacukura, abatema ibiti barashishikaye, ni nkaho nta bandi bantu bazongera kubaho”.

Yibukije abantu gufata amazi y’imvura kuko ngo ajya guteza imyuzure mu mirima, nyamara ari yo yagakwiye kuba avomerera imyaka mu bihe by’amapfa; abahinzi ngo bagomba kubahiriza inkombe z’ibiyaga n’imigez i(haterwa ibimera bitangira ubutaka) kugira ngo amazi y’imigezi abashe gusa neza.

Ngo ni ngombwa gutoza abantu gukoresha ibintu bike bya ngombwa, mu rwego rwo kwirinda gusesagura umutungo kamere.

Urugero rw’isesagura “ni uko umwana muto w’umukobwa muri iki gihe asigaye akenera amaherena, gukorerwa imisatsi, terefone,…” nyamara ha mbere ngo umwana nk’uwo kubona ibyo kurya byarabaga bihagije.

Abashinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi muri PSF mu mahugurwa.
Abashinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri PSF mu mahugurwa.

Umuyobozi Mukuru wa REMA kandi, agira inama abahinzi-borozi kwitondera ikoreshwa ry’imiti n’amafumbire mvaruganda, kuko ngo birimo kubangamira ibinyabuzima.

Yagize ati ”Amafi arapfa iyo ifumbire yashyizwe mu murima uri hafi y’ibyuzi, imigezi n’ibiyaga; inzuki(zitanga ubuki) zirapfa cyangwa zigahunga iyo hatewe imiti yica udukoko mu bihingwa”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rugaga rw’abikorera(PSF), Christine Murebwayire. aremera ko abahinzi babura ubumenyi kugira ngo bakore umurimo wabo bazirikana ku iyubahirizwa ry’ibidukikije.

Yagize ati “Turahinga nabi kuko nta bumenyi dufite, ni yo mpamvu yo kutabungabunga ibidukikije uko bikwiriye.”

Umuhinzi-mworozi ushoboye kubahiriza inama zatanzwe, ngo afite amahirwe yo kuzahabwa inguzanyo n’impano z’amafaranga ava mu kigega cyo kurengera ibidukikije FONERWA, nk’uko REMA yabimenyesheje abo mu Rugaga rw’Abikorera bashinzwe guteza imbere ubuhinzi.

Ikigega FONERWA gitera inkunga imishinga igamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, cyatangijwe mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka ushize wa 2014; kikaba gishyirwamo amafaranga aturutse ku nkunga n’impano z’ibihugu, ava ku miryango inyuranye ndetse ku ngengo y’imari ya Leta.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka