Rwinkwavu: Uruganda rukora umwuka wa Oxygen rwagize uruhare mu kugabanya impfu z’impinja

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bwemeza ko uruganda rukora umwuka wa Oxygen (Oxygen Plant) muri ibyo bitaro rwagize uruhare runini mu kugabanya impfu z’abana b’impinja, cyane cyane abavuka batujuje ibiro.

Bene izo mpinja ngo ziba zavutse zifite amagarama 600 zigashyirwa mu byuma byabugenewe ziherwamo umwuka wa Oxygen zigakomeza kwitabwaho n’abaganga kugeza zikuze, nk’uko umuyobozi w’ibyo bitaro Dr. Fulgence Nkikabahizi abivuga.

Uru ruganda rukora umwuka wa Oxygen ngo rwagize uruhare mu kuganya impfu z'abana mu bitaro bya Rwinkwavu.
Uru ruganda rukora umwuka wa Oxygen ngo rwagize uruhare mu kuganya impfu z’abana mu bitaro bya Rwinkwavu.

Ikibazo cy’umwuka wa Oxygen muri ibyo bitaro ngo cyari ingorabahizi mbere y’uko bibona urwo ruganda ruwukora, kuko ibitaro byajyaga kuwugura mu bindi bitaro bikomeye i Kigali.

Hari igihe umwuka byaguraga wabaga udahagije bitewe n’ubwinshi bw’ababaga bawukeneye, bikaba ngombwa kuwusaranganya abawukeneye bose. Ibi ngo byatezaga ikibazo cyane cyane ku bana b’impinja babaga bagomba gukurikiranwa ku buryo bw’umwihariko.

Mu rwego rw’ubuzima u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byari bimaze igihe biharanira kugera kuri imwe mu ntego z’ikinyagihumbi yo kugabanya impfu z’abana baterengeje imyaka itanu, igice kinini by’umwihariko impinja zitarengeje iminsi 28.

Impinja zavutse zitujuje ibiro zishyirwa muri ibi byuma ziherwamo umwuka wa oxygen zigakurikiranwa n'abaganga kugeza zikuze.
Impinja zavutse zitujuje ibiro zishyirwa muri ibi byuma ziherwamo umwuka wa oxygen zigakurikiranwa n’abaganga kugeza zikuze.

Iyi ntego u Rwanda rwamaze kuyigeraho nk’uko umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu abivuga. By’umwihariko muri ibyo bitaro ngo ntibikunze kubaho ko hagira uruhinja ruhaburira ubuzima nyuma y’uko ibitaro bibonye urwo ruganda rukora umwuka wa Oxygen.

Ibitaro bya Rwinkwavu ngo byajyaga gushaka umwuka wa Oxygen i Kigali inshuro eshatu mu cyumweru.

Gutwara uwo mwuka ubwabyo ngo byashoboraga guteza impanuka kuko watwarwaga mu modoka zitabigenewe, kuri ibyo hakaniyongeraho ikibazo cy’uko umwuka ibitaro byabashaga gutwara kenshi wasangaga udahagije bitewe n’ubwinshi bw’abawukeneye.

Iyo mashini ngo yaguzwe amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 60, ikaba yaraguzwe ku bufatanye bw’umushinga wa Partners in Health, umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’ibitaro bya Rwinkwavu.

Umuyobozi w’ibyo bitaro avuga ko bari kuvugana n’ibitaro bya Gahini n’ibya Kibungo ku buryo na byo byazajya bifata uwo mwuka hafi bitagombye kujya kuwushaka i Kigali.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka