Gushinga ibigo by’imfubyi mu Rwanda ngo byatewe n’umwana bashyinguranye na nyina ari muzima

Uwari Umuyobozi wa Orphelinat Noel de Nyundo, Ikigo cyakiraga abana b’imfubyi, Nyirabagesera Athanasia, avuga ko nubwo cyafunzwe kubera gahunda ya Leta yo kurera abana bose mu miryango, we ngo ahora atekereza ku buzima bw’abana babura ababyeyi bakivuka.

Avuga ko impamvu ahora azirikana abana nk’abo ari uko Orphelinat Noel de Nyundo yashinzwe mu 1954 na Musenyeri Aloys Bigirumwami itangirizwa ahitwa Muramba biturutse ku mu byeyi witabye Imana bakamushyingurana n’umwana we akiri muzima kuko ngo atari kubona umurera.

Nyirabagesera Athanasie wahoze ari umuyobozi w'ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo.
Nyirabagesera Athanasie wahoze ari umuyobozi w’ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo.

Aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today amusanze aho atuye mu nzu yubakiwe na Unity Club, Nyirabagesera ntatinya kwereka abamusura ko afite umutima uhagaze kubera abana b’imfubyi babura ababyeyi bakivuka kimwe n’abana bajugunywa n’ababyeyi babo.

Ministere ishinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri 2012 ni bwo yatangiye gufunga ibigo by’imfubyi, abana babirererwamo bajyanwa mu miryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Zaina Nyiramatama, akaba yaratangaje ko byakozwe hagamijwe kwegera abana no kubafasha kubona uburere bwiza bakuye mu miryango kuruta ubwo bakura mu bigo by’imfubyi barererwamo.

Muri 2012, mu Rwanda habarirwa abana 3323 bari mu bigo by’imfubyi, naho ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo cyari gifite abana 563.

Uko ikigo cya Nyundo cyashinzwe

Athanasia Nyirabagesera uvuga ko afite imyeka ibarirwa muri 80, avuga ko we na Nyakwigendera Felicite Niyitegeka (uzwi mu cyiciro cy’Imena mu ntwari z’u Rwanda) ari bo bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku mugabane w’Uburayi bwa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa, bagiye kwiga uburyo bwo kwita kubana ngo boherejwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami wayoboraga Diyoseze ya Nyundo ubwo bari barangije amashuri yisumbuye.

Nyirabagesera ubwo yari akiba muri Orphelinat Noel de Nyundo, iki kigo kitarafungwa.
Nyirabagesera ubwo yari akiba muri Orphelinat Noel de Nyundo, iki kigo kitarafungwa.

Mu 1955, bagarutse ngo Musenyeri Bigirumwami yabasabye kumufasha kwita kubana babura ababyeyi bakivuka kuko yifuzaga ko nta mwana bazongera gushyingurana na nyina akiri muzima bitewe no kubura abamwakira.

Ubwo ikigo cy’imfubyi cyatangiraga ngo cyakiraga abana bakiri impinja ariko bamara kugira imyaka itatu bashobora kugira icyo barya bagasubizwa mu miryango.

Nyirabagesera avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Orphelinat Noel de Nyundo yakiriye abana benshi kubera Jenoside n’intambara yari irimo kuba mu bice bitandukanye bitandukanye by’igihugu.

Agira ati “Mu mwaka wa 1994 twakiriye abana benshi kuko n’ibindi bigo by’imfubyi nka Byumba byazanaga abana ku Nyundo, ikindi cyongereye umubare w’abana, ni abo nagendana nzana mbakuye mu mirambo y’ababyeyi bishwe hirya no hino.”

Bamwe mu bana barezwe na Nyirabagesera bamushimira uburyo yabareze.
Bamwe mu bana barezwe na Nyirabagesera bamushimira uburyo yabareze.

Akomeza agira ati “Imodoka yacu ntawayitangiraga kuko nafataga abasirikare bakamperekeza aho bambwiraga ko hari abana babuze ababyeyi mu bwicanyi nkajyayo. Najyaga mu mirambo yishwe nkakuramo abana bameze nabi nkabazana tukabitaho kandi nishimira ko bashoboye gukura ubu.”

Nyirabagesera avuga ko muri ibyo bihe bikomeye yafashwaga na Diyoseze ya Nyundo haba mu kubona ibiribwa n’imyambaro. Uko iminsi yiyongeraga ngo ni ko n’umubare w’abana biyongereye kandi bakeneye kwitabwaho bikomeye ariko amahirwe yagize ngo n’ubufasha bw’umuryango Les enfants avant Tout (abana mbere yabyose) wo mu gihugu cy’Ubufaransa watangaga ibiribwa n’imiti.

Nyirabagesera ngo ntiyigeze ashaka umugabo cyangwa ngo abyare, ariko avuga ko abana yareze muri Orphelinat Noel de Nyundo batuma yiyumva nk’umubyeyi kandi na bo bamuhamagara nk’umubyeyi wabo bikamunezeza.

Nubwo avuga ko yakoze akazi katoroshye mu mu gukiza abana bari mu bihe bikomeye mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho, avuga ko yagiye afashwa n’abantu batandukanye barimo n’abamufashaga kwita ku bana mu kigo umunsi ku munsi kandi atababonera igihembo.

Abarezwe na Nyirabagesera bamushimira kudatoranya abana

Bamwe mu bana barezwe kandi bagakurira mu kigo cya Orphelinat Noel de Nyundo bavuga ko Nyirabagesera bamufata nk’umubyeyi kubera uburere yabahaye none bukaba bwarabafashije mu buzima barimo.

Ubwo Nyirabagesera yashyikirizwaga inzu yo kubamo na Unity Club, Sylivie Mujawimana, ufite imyaka 27 avuga ko ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo cyamwakiriye afite imyaka irindwi akarerwa n’uwo yita Mama (Nyirabagesera) utarigeze agira gusumbanya abana ahubwo abafata kimwe.

Jeanne Mukandayisaba wajyanywe muri Orphelinat Noel de Nyundo mu gihe cya Jenoside 1994, ashima uburyo yitaweho akigezwa mu kigo cya Nyundo nyuma y’uko ababyeyi be bishwe, ashimira Mama (Nyirabagesera) kuba ntacyo yabuze muri iki kigo kuko ngo yabayeho nk’umwana uba mu rugo.

Nyirabagesera ashimirwa na Unity Club ubwitange yagize mu kwita kubana b'ipfubyi.
Nyirabagesera ashimirwa na Unity Club ubwitange yagize mu kwita kubana b’ipfubyi.

Ikigo cy’imfubyi cya Nyundo mbere 1994 ngo nticyari gifite gahunda yo kurera abana igihe kirekire, kuko cyakiraga umwana yagera ku myaka itatu agasubira mu muryango, ariko nyuma ya Jenoside kubera ubwinshi bw’abana badafite imiryango basubiramo hamwe n’ihungabana abana bari bafite ngo byatumye gishinga amashuri ndetse kigira na gahunda yo kugumana abana.

Abana bari mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo cyafunze imiryango mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko abana bato bamaze kubona imiryango barererwamo, abarengeje imyaka 18 bubakirwa inzu bajya kwibanamo, naho Nyirabagesera Athanasie ubu atuye mu nzu yubakiwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Unity Club.

Nubwo yakuwe muri Orphelinat Noel de Nyundo na yo igafungwa, abana yareze bahora bamusura nk’umubyeyi, akavuga ko ahora azirikana abana babura ababyeyi bavuka, kimwe n’abajugunywa kuko yumva ubuzima bwabo buri mu kaga.

Nyirabagesera avuga ko nubwo hakuweho ibigo by’imfubyi, hari hakwiye kubaho inzu yakira abana babuze ababyeyi, abatoraguwe kimwe n’abavutse ku babyeyi bafite ibibazo hanyuma bakwigira hejuru bakaba ari bwo bashakirwa imiryango.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndubaza niba isi igira inyiturano nka Banyarwanda kuko yakoze akazi gakomeye yarereye Abanyarwanda igihugu muri rusange nu muntu ntagereranwa kbs

john yanditse ku itariki ya: 26-06-2015  →  Musubize

Orphelinat Noel yanyuzemo abana benshi,hari n’abaheze hanze bagiye mu gihugu cy’ububiligi muri za 1979,kuki niba babafitiye amakuru batagaruka mu rwanda ngo basure na bene wabo.Nanjye ndemera ko Mukecuru yakoze akazi gakomeye ariko naduhe amakuru y’abantu bitwa ba Kajunguri ndetse n’abavandimwe be kuko muri orphelinat Noel bazi neza amakuru yabo.

NYIRAMAKWENE ISABELLE yanditse ku itariki ya: 22-06-2015  →  Musubize

uyumukecuru turamushima imana izamu duhembere kuko twe ntacyo dufite cyokumwitura

nshimiyimana Francois yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Umukecuru nkuyu azahembwe n’imana hanyuma na unity club yamuteketreje niyo gushimwa cyane

turibande yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

IMANA imwongerere umugisha.

RUGERINYANGE yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka