Burera: Bategerezanyije ibyishimo kaminuza mpuzamahanga igiye kuhubakwa

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kaminuza mpuzamahanga igiye kubakwa mu karere kabo izazamura iterambere ry’abahatuye kuko izatanga akazi, igure umusaruro w’abaturage kandi inafashe abajyaga kwigira kure.

Batangaza ibi mu gihe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga wo muri Amerika witwa Partners In Health: Inshuti Mu Buzima, mu karere ka Burera hagiye kubakwa kaminuza y’ubuvuzi ariko ngo izaba ifite andi mashami yigisha ibindi.

Santere ya Rusumo yateye imbere kubera ibitaro bya Butaro. Iyo kaminuza igiye kuhubakwa izatuma abahatuye barushaho kugera ku iterambere.
Santere ya Rusumo yateye imbere kubera ibitaro bya Butaro. Iyo kaminuza igiye kuhubakwa izatuma abahatuye barushaho kugera ku iterambere.

Iyo kaminuza izubakwa hafi y’ibitaro bya Butaro, mu murenge wa Butaro, izaba ifitanye umubano n’ishuri ry’ubuvuzi ryo muri kaminuza ikomeye yo muri Amerika yitwa Harvard (Harvard Medical School).

Abanyaburera batandukanye bahamyako iyo kaminuza izabazanira iterambere. Usibye ngo kuba izatanga akazi ku bazayubaka cyangwa se abazayikoramo ibindi, ngo izanatuma abahinzi babona aho bagurisha umusaruro w’ibihingwa badahenzwe; nk’uko Neretsimana Felicien abihamya.

Kuri ako gasozi kagaragara hakurya mu ifoto niho biteganyijweko gazubaka iyo kaminuza.
Kuri ako gasozi kagaragara hakurya mu ifoto niho biteganyijweko gazubaka iyo kaminuza.

Agira ati “Twahingaga ibirayi ugasanga bibuze ababigura ugasanga ikilo kiri kugura amafaranga 30 cyangwa 50 ariko bitewe n’iri terambere rigeze ino, n’abakozi benshi barimo biyongera ino, ikilo cyarazamutse kiri ku 150, ugasanga abahinzi bari kubizamukiramo.”

Akomeza avuga ko kandi iyo kaminuza izateza imbere abafite amazu yo gucumbikamo. Ubusanzwe muri santere ya Rusumo, ituriye ibitaro bya Butaro, icyumba kimwe ngo gikodeshwa amafaranga y’u Rwanda 5000. Ariko ngo bizeye ko iyo kaminuza niyuzura igiciro kizazamuka bityo ba nyir’amazu nabo bakunguke.

Santere ya Rusumo yateye imbere kubera ibitaro bya Butaro. Iyo kaminuza igiye kuhubakwa izatuma abahatuye barushaho kugera ku iterambere.
Santere ya Rusumo yateye imbere kubera ibitaro bya Butaro. Iyo kaminuza igiye kuhubakwa izatuma abahatuye barushaho kugera ku iterambere.

Usibye ibyo ngo iyo kaminuza izanafasha abanyaburera batandukanye bajyaga kwiga kure y’iwabo. Kaminuza ziri hafi yabo, ngo ziri mu karere ka Musanze, ahantu bagera batanze amafaranga y’u Rwanda abarirwa mu 1000 kirenga, bakoresheje imodoka zitwara abantu. Yaba ari moto akikuba inshuro nk’eshanu.

Ukurikije ayo matike ndetse hakaniyongeraho amafaranga yo kubatunga n’ay’ishuri, ngo birabagora cyane. Ariko ngo iyo kaminuza niyuzura bazabyungukiramo kuko bazajya biga bataha iwabo; nk’uko Niyobuhungiro Des Anges, abisobanura.

Agira ati “…kuko akenshi urebye amafaranga dutakaza tujya kwiga kure y’iwacu, ntabwo ari nkayo twatakaza turi kwiga mu rugo! Nka hano i Butaro imodoka kugera i Musanze, biba byatugoye! Ubundi ugasanga imodoka zipfiriye mu nzira, ubuze aho urarara!”

Abanyaburera bazava mu bwigunge

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga iyo kaminuza, izaba yitwa University Global Health Equity, izatuma abanyaburera bava mu bwigunge kuko bazihugura mu bintu bitandukanye yaba icyongereza n’ikoranabuhanga. N’abanyamahanga bazayigamo.

Sembagare avuga ko ariko igihe nyacyo izatangira kubakirwaho ndetse n’amafaranga izatwara bitari byamenyekana. Gusa ariko ngo ubutaka izubakwaho bwarabonetse kuburyo mu gihe kitarenze umwaka wa 2015 bazahashyira ibuye ry’ifatizo.

Mu rwego rwo kwitegura iyo kaminuza, izaba ariyo ya mbere yubatswe mu karere ka Burera, uwo muyobozi avuga ko aho izubakwa hatangiye kugezwa ibikorwa remezo birimo umuhanda, amazi, amashanyarazi ndetse na murandasi (internet).

Kuba iyo kaminuza igiye kubakwa hafi y’ibitaro bya Butaro ngo ni mu rwego rwo gukomeza kubigira iby’ikitegererezo mu Rwanda ndetse no mu karere. Abaziga muri iyo kaminuza bazajya bimenyerereza muri ibyo bitaro ndetse ngo bamwe banabivuremo.

Agace ibitaro bya Butaro byubatsemo kahoze ari icyaro kibisi ariko kuva aho bihagiriye hatangiye gutera imbere abahatuye babibonamo akazi, imibereho n’ubuzima byabo bitangira kuba byiza.

Kubera ibyo bitaro, bizwiho gusuzuma ndetse no kuvura indwara ya kanseri, muri ako gace hagiye gushyirwa n’umuhanda wa kaburimbo: Base-Kirambo-Mutaro-Kidaho.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbaje ku basuhuza no kubashimira ku makuru meze mutugezaho kandi ku gihe, nizere ko i burera imvugo ariyo ngiro,mwatumenyera igihe iyo kaminuza izubakwa n’andi mashami ateganywa kuzahatangwa, murakoze.

Habyarimana Gustave yanditse ku itariki ya: 3-06-2015  →  Musubize

ibi bikorwa remezo bikomeze bikwizwe mu baturage maze baronke ikibatunga binyuze muri gahunda zitandukanye . iyi kaminuza nayo izaza yungamo

camille yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka