Abanyeshuri ba RTUC bishyuriye abantu 30 ubwishingizi mu kwivuza

Ihuriro ry’Abanyeshuri ba Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC) baremeye abantu 30 itifashije yo mu karere ka Kicukiro baturiye iri shuri ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose.

Igikorwa bakoze basoza icy’umweru cyahariwe urubyiruko cyari kiri mu ngamba bafashe zo gufasha abaturage baturiye iri shuri, nk’uko Perezida w’abanyeshuri ba RTUC Niyitanga Evase, yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa gatandatu tariki 30/5/2015.

Abaturage bishimiye gufashwa kwivuza n'abanyeshuri.
Abaturage bishimiye gufashwa kwivuza n’abanyeshuri.

Yagize ati “Gahunda yacu nk’abanyeshuri ba RTUUC ni ukwegera abaturage no kunoza serivisi za leta binyuze mu ruhare rw’urubyiruko. Twumva tugomba gufata iya mbere kugira ngo gahunda zose za leta tubashe kuzishyira mu bikorwa.”

Abahawe mitiweli ni abatishoboye barimo abafite abana batabasha kurihira, abakecuru n’abasaza, impfubyi za Jenoside n’abakozi bakora muri RTUC ariko bagaragaza ko nta bushobozi bafite.

Iki gikorwa cyakozwe mu cyumweru cy'abanyeshuri cyo gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye.
Iki gikorwa cyakozwe mu cyumweru cy’abanyeshuri cyo gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye.

Uwera Mere, umupfakazi utuye mu mudugudu w’Indamutsa wegeranye n’ishuri rya RTUC, yatangaje ko ubuzima bwe bugiye guhinduka kuko ubusanzwe yajyaga arwara akabura amafaranga yo kujya kwa muganga.

Ati “Ubu nshobora kujya kwa muganga nkivuza n’abana barware nkabavuza. Biranshimishije kubera igikorwa aba banyeshuri badukoreye nibwo tubonye akamaro ko guturana nabo.”

Muri iki cyumweru cyashojwe cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umunyeshuri mu buzima bw’Umunyarwanda.” cyasojwe hanakorwa umuganda wo gukora impande z’iri shuri kandi bakaba bafite gahunda y’uko uyu mwaka uzarangira batanze mitiweli 100.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

banyeshuri mbaraga zurwanda mwitezweho byinshi kukomugombakugaragaza itandukaniro mukesha amahirwe urwanda rubaha nsojembashimira mu komere.

nkusi anathole yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka