Nyanza: Urubyiruko rwiyemeje kuba abarinzi b’ibyagezweho mu iterambere

Abitabiriye kongere ya 8 y’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Nyanza yateranye ku wa 29 Gicurasi 2015, biyemeje kuba abarinzi b’ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu, birinda uwo ari we wese waba intandaro yo kubisenya.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Nyanza, Kamananga Shima Innocent, yamurikiye uru rubyiruko ibyagezweho mu gihe cy’imyaka itanu ishize yifashisha gahunda ya Leta.

Bimwe mu byo bagezeho birimo gushishikariza urubyiruko kwizigamira ndetse bikajyana na gahunda yo kwihangira imirimo.

Ashingiye ku byagezweho bifatika, yatangaje ko mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza urubyiruko rwashinze koperative ubu ikora amasabune.

Ku birebana n’imihigo, Kamananga yagize ati “Twahize ko urubyiruko 150 ruzigishwa kwihangira imirimo ariko byagezweho, tugera kuri 618 bihangiye imirimo”.

Ibyagezweho n’urubyiruko ubwarwo, kimwe n’ibindi byakozwe mu nzego zitandukanye z’igihugu, urubyiruko nk’imbaraga zikomeye z’igihugu, ngo rugomba kuba abarinzi babyo.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyatanzwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Shyerezo Norbert, avuga ko urubyiruko rugomba kugira icyerekezo kizima rukamenya aho ruva n’aho rujya, rwirinda guha icyuho uwaruyobya inzira.

Ati “Umuntu utazi aho ajya buri wese yamuyobora aho yishakiye kuko aba atazi inzira nyayo, bityo akaba yatakara kubera ko nta cyerekezo ubwe yifitiye”.

Shyerezo avuga ko urubyiruko rugomba kugira icyerekezo kizima kandi rukarinda ibyagezweho.
Shyerezo avuga ko urubyiruko rugomba kugira icyerekezo kizima kandi rukarinda ibyagezweho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yashimye uruhare urubyiruko rugira mu iterambere ry’igihugu avuga ko abagirira igihugu bose akamaro baba baranyuze muri iki cyiciro, maze agaragaza ko imbaraga z’urubyiruko zigomba gukoreshwa mu nzira zubaka umuryango nyarwanda.

Abari muri iyi kongere bishimiye ko ari umwanya mwiza wo kureba aho bagejeje imihigo bahize ndetse no kureba ibitaragezweho byari muri gahunda maze bigafatirwa ingamba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twumvise ariko baremeye incike n’imfubyi 16 bari wese bamuha inka? baba ari abagabo.

Shi yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Twumvise ariko baremeye incike n’imfubyi 16 baru wese bamuha inka? baba ari abagabo.

Shi yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka