Nyamasheke: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bushenge yakatiwe gufungwa imyaka 7

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Isaac Bizuru Nkurikiyimana, yakatiwe gufungwa imyaka 7 y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi ruri mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015.

Hatangimana David wari uhagarariye VUP mu Murenge wa Bushenge na we yakatiwe n’urukiko gufungwa umwaka n’igice .

Aba bagabo bombi urukiko rwabahamije icyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe abakene baba mu mushinga wa VUP agera kuri miliyoni zigera k’umunani n’igice (8,566,100 Frw), gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Hatangimana David yamera icyaha ndetse akagisabira imbabazi akemeza ko amafaranga yamugeze mu ntoki asaga miliyoni imwe mu gihe uwari Umucungamutungo wa Sacco ya Bushenge, Kimazi Jimmy na Nkurikiyimana Isaac ngo bamukoreshaga bagatwaraga andi asigaye bavuga ko hari abandi bayasangira.

Aba bagabo bari batawe muri yombi mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2014 baza kurekurwa, hasigaramo Hatangimana David, Umucungamutungo wa Sacco, Jimmy Kimazi, ahita atoroka.

Nyuma y’aho ubushinjacyaha bujuririye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge yaje gutabwa muri yombi arongera arafungwa mu gihe uwari Umucungamutungo wa Sacco, Kimazi Jimmy, na n’ubu yaburiwe irengero.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka