Rubavu: Abaregwa gukorana na FDLR basabiwe gufungwa imyaka 25, Mukashyaka asabirwa kugabanyirizwa igihano

Nyuma y’umwaka n’amezi abiri batawe muri yombi bashinjwa gukorana na FDLR, kurwanya ubutegetsi buriho no kugambirira guhungabanya umudendezo w’igihugu, abantu 11 basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25 naho Mukashyaka ufatwa nk’uwabajyanye muri FDLR asabirwa n’ubushinjacyaha kugabanyirizwa igihano.

Abaregwa n’ubushinjacyaha barimo Mukashyaka Saverina, umugabo we Ngarambe Emmanuel, Manirafasha Norbert, Ntabwoba Jean Damascène, Maniraguha Gilbert, Umubyeyi Chance, Semajeri Elie, Ruhamanya Jean Marie Vianney, Bizimungu Jean Bosco, Twizeyimana Fidèle Kidega, Ndarusaniye Alphonse, Uwamahoro Virginie na Butsitsi Alphonse.

Tariki ya 28 Gicurasi 2015, urubanza rwashojwe Butsitsi Alphonse asabiwe n’ubushinjacyaha kugirwa umwere kuko nyuma yo kwisobanura busanga ntacyo bumukurikiranaho, naho Ntabwoba Jean Damascène asabirwa gufungwa imyaka 11. Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Mukashyaka Saverina n’umugabo we Ngarambe Emmanuel kugabanyirizwa ibihano kubera korohereza urukiko, mu gihe abasigaye basabiwe gufungwa imyaka 25.

Abakurikiranyweho gukorana na FDLR bayobowe na Mukashyaka (ufite akantu k'umutuku ku bibero).
Abakurikiranyweho gukorana na FDLR bayobowe na Mukashyaka (ufite akantu k’umutuku ku bibero).

Ni nyuma y’uko abaregwa bari bamaze iminsi ibiri bisobanura mu ruhame ku byaha baregwa birimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kugirira nabi igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba hamwe n’ubugambanyi.

Abaregwa bose bisobanuye bahakana ibyaha baregwa uretse Mukashyaka na Ngarambe bemeraga ko bagiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bagahura n’abayobozi ba FDLR, ariko bakavuga ko babikoraga bashakira amakuru Leta y’u Rwanda.

Ibyaha abaregwa bakurikiranyweho

Mu nama zahuje abayobozi ba FDLR hamwe na Mukashyaka, Ngarambe na Manirafasha basabwe gutanga imisanzu no gushaka urubyiruko rwakinjizwa muri FDLR bahereye ku banyeshuri barangije amashuri badafite akazi, abahoze mu gisirikare bari hanze hamwe n’abakora mu nzego z’ubuyobozi, hamwe no kuzajya abatanga amakuru y’uburyo umutekano ukorwa mu Rwanda kuko bizezwaga ko nyuma yo kurwanya M23, FDLR izahita itera u Rwanda.

Mukashyaka, Ngarambe na Manirafasha batangiye ibikorwa byo gushaka urubyiruko rujyanwa muri FDLR ndetse batangira no gushaka abatanga imisanzu yo koherereza muri FDLR inyujijwe kuri Manirafasha Norbert wayakiraga akoresheje Western Union, ariko mu kubikuza agakoresha indangamuntu y’umukozi wo mu rugo witwa Muhawenimana Faustine.

Mukashyaka niwe ushinjwa kujyana abandi mu mugambi wo gukorana na FDLR.
Mukashyaka niwe ushinjwa kujyana abandi mu mugambi wo gukorana na FDLR.

Maniraguha Gilbert aregwa kuba yari ashinzwe gukusanya amakuru y’ahakorera inzego z’umutekano mu Rwanda akayohereza muri FDLR. Amwe mu makuru ubushinjacyaha buvuga ko yatanze arimo kugaragaza ko amasaha indege zikorera ubugenzuzi mu Mujyi wa Kigali hamwe no kuvuga ko Inkeragutabara ziyongereye.

Uwamahoro Virginie ashinjwa gukora ubukangurambaga mu rubyiruko rugomba kujyanwa muri FDLR. Umwe mu bo yashishikarije kujya muri FDLR witwa Safari akaba yarabyemereye ubushinjacyaha ndetse atanga amazina y’abo Uwamahoro yashoboye kujyana barimo Nzaramba, Amani, Karangwa na Euradi naho abandi yabakuraga muri Uganda.

Semajeri wari umuyobozi mu nzego z’ibanze afatanyije n’uwitwa Umubyeyi Chance ngo hari abo bashishikarije kujya muri FDLR ndetse baranagenda barimo Habanabakize, Musuhuke na Juvenal.

Ruhamanya Jean Marie Vianney wari umukozi mu Karere ka Rubavu ushinzwe amakoperative ashinjwa kuba umuyoboke wa FDLR ndetse akaba yaratanze umugabane ungana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda. Ashinjwa kandi kuba yari ashinzwe kwangisha abaturage ubuyobozi ndetse agakwirakwiza inyandiko mpimbano nk’uko yigeze kubikora mu karere ka Rubavu.

Abenshi muri aba basabiwe gufungwa imyaka 25.
Abenshi muri aba basabiwe gufungwa imyaka 25.

Manizabayo Jean Bosco we ngo yari umuyobozi wa FDLR ashinzwe gushaka isoko ry’amabuye y’agaciro ya Diamant akurwa muri FDLR, ndetse agashaka n’abayoboke bajyanwa mu gisirikare cya FDLR. Abo yajyanye barimo Karemera, Gakumba, Kavutse na Mutimura.

Ntabwoba we aregwa guteza imvururu yandika ubutumwa busebya Leta y’ u Rwanda naho uwitwa Butsitsi we yaje kumenya amakuru y’ibikorwa bitegurwa na FDLR ayahawe n’abamushishikariza gukorana na yo arabyanga, ariko ntiyagira urwego rw’ubuyobozi ayagezaho.

Uretse Butsitsi uregwa kudatanga amakuru hamwe na Ntabwoba uregwa guteza imvururu, abandi baregwa muri uru rubanza bagiye bitabira inama zikoreshwa na FDLR i Goma, ndetse bagatanga imisanzu no gushaka urubyiruko rwo kujyana mu gisirikare cya FDLR.

Ibikorwa byo guta muri yombi Mukashyaka na bagenzi be byatangiye tariki ya 24 werurwe 2014. Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rwaburanishaga uru rubanza rwatangaje ko ruzarusoma tariki ya 29 Nyakanga 2015, aho rwaburanishwaga mu ruhame mu Karere ka Rubavu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Baturekere umutekano wacu!

Hakizimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

ubutabera ndumva bwabonetse

Gasigwa yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Uwiteka niwe mucamanza w’ukuri.nahabandi bose nabica umubiri.

jojo yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

ubucamanza ntibukakerense na gato aba bashaka kudurumbanya igihugu cyacu n’umutekano gifite ubu, bajye babahana bihanukiriye

mwenedata yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka