Uko muri 18 muhagarariye Milioni 12 z’Abanyarwanda-Minisitiri Uwacu

Ministiri w’Umuco na Siporo,Madamu Uwacu Julienne amaze gusura ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, mbere yerekeza Uganda ku isaha ya 14h00, gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Uganda U23, aho yahaye abakinnyi ubutumwa bw’icyizere kandi abibutsa ko bahagarariye Milioni 12 z’Abanyarwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yakoraga imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro,mbere y’uko yerekeza mu gihugu cya Uganda gukina umukino wo kwishyura na Uganda U23,Minsitiri w’Umuco na Siporo Madamu Uwacu Julienne yasuye iyi kipe y’igihugu ndetse anayiha ubutumwa bwazayifasha kwitwara neza.

Yabanje gusuhuza abakinnyi bose .....
Yabanje gusuhuza abakinnyi bose .....

Minisitiri yabwiye aba bakinnyi ko bagomba kwibuka ko bahagarariye Milioni zigera kuri 12 z’Abanyarwanda n’ubwo bo bagiye ari abakinnyi 18.

Madamu Uwacu Julienne yagize ati"Muracyari bato ariko abenshi muri mwe mukinira ikipe nkuru y’igihugu nkuru,ntacyo mucyeneye mutabonye, niyo mpamvu mugomba kwibuka ko n’ubwo muri 18 ariko muhagarariye abanyarwanda bagera kuri Milioni 12"

Mashami Vincent nawe yahaye icyizere Minisitiri ko ikipe yiteguye neza
Mashami Vincent nawe yahaye icyizere Minisitiri ko ikipe yiteguye neza

Abakinnyi 18 berekeje Uganda gukina umukino wo Kwishyura

Abanyezamu:

1. Marcel Nzarora (Police FC)
2. Gahungu Habarurema (Marines FC)

Abakina inyuma:

3. Rusheshangoga Michel (APR FC)
4. Ombalenga Fitina (Kiyovu Sports)
5. Bayisenge Emery (APR FC)
6. Rwatubyaye Abdoul (APR FC)
7. Faustin Usengimana (Rayon Sports)
8. Celestin Ndayishimye (Mukura VS)

Abakina hagati:

9. Djihad Bizimana (Rayon Sports)
10. Yannick Mukunzi (APR FC)
11. Robert Ndatimana (Rayon Sports)
12. Kevin Muhire (Isonga)
13. Xavio Nshuti (Isonga)
14. Bonfils Kabanda (ASD Sangiovannese)
15. Andrew Buteera (APR FC)

Abataha izamu:

16. Isaie Songa (AS Kigali)
17. Bienvenue Mugenzi (Marines FC)
18. Dominique Ndayishimiye (Gicumbi FC)

Minisitiri yanasabye Amavubi kwitegurana imbaraga ngo azatsinde Mozambique
Minisitiri yanasabye Amavubi kwitegurana imbaraga ngo azatsinde Mozambique

Mu mukino ubanza ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 yari yatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-1. Muri uyu mukino wo kwishyura, u Rwanda rugiye rudafite abakinnyi bagera kuri 3 kubera ikibazo cy’imvune aribo Sekamana Maxime,Kwizera Olivier na Muvandimwe JMV.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bazadutsindire uganda ibitego bi tatu kubusa

Oscar yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

tubifuriza ishya n’ihirwe maze bazahavane intsinzi dore ko nta kindi tubashakaho

muvandimwe yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka