Musanze: Musanze Polytechnic yitezweho akarusho mu bumenyingiro kuko ngo yujije ibyangombwa

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Musanze Polytechnic, buravuga ko bugiye gutera ikirenge mu cy’ayandi mashuri makuru yigisha imyuga ritanga ubumenyi-ngiro bufatika ndetse bazagira akarusho kuko bafite ibikoresho bihagije.

Eng. Abayisenga Emile, Umuyobozi w’agateganyo wa Musanze Polytechnic, avuga ko ayo mashuri makuru y’imyuga yaribanjirije yatanze ubumenyingiro bwifuzwa ku isoko ry’umurimo aho abanyeshuri barayangijemo ubu bakora mu bigo bya Leta n’iby’abikorera kandi bashima ubumenyi bafite none ngo bagiye gutera ikirenge mu cy’ayo mashuri batanga ubumenyingiro bufatika, yizeza ko buzaba buri ku rwego rwo hejuru.

Musanze Polytechnic iri mu mashuri makuru afite inyubako zo ku rwego rwo hejuru.
Musanze Polytechnic iri mu mashuri makuru afite inyubako zo ku rwego rwo hejuru.

Musanze Polytechnic, Ishuri Rikuru ry’Imyuga ryubatswe mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, rimaze amezi abiri ritangiye. Abanyeshuri bazarangizamo bazahabwa icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) nyuma y’imyaka itatu y’amasomo ariko n’abazabishaka bakiga imyaka ibiri bahabwa inyemezabumenyi izwi nka diploma mu cyongereza.

Buri ntara yo mu gihugu ifite ishuri rikuru ry’imyuga rizwi nka IPRC (Integrated Polytechnic Regional College) by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru akaba abaye abiri. Aya mashuri yashyizweho na Leta mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda kuko ngo wasangaga ari ikibazo gikomeye mu myaka yatambutse.

Musanze Polytechnic ni ishuri bavuga ko rijyanye n’icyerekezo u Rwanda ruganamo. Ryubatswe ku buryo bw’amagorofa n’amazu asanzwe yo hasi ariko ubona yubatse neza kandi mu bikoresho bikomeye.

Ishuri rya Musanze Polytechnic ryubatswe ku buryo bugezweho.
Ishuri rya Musanze Polytechnic ryubatswe ku buryo bugezweho.

Rifite ibice bitandukanye birimo amashuri, amacumbi (hostels), inzu zo kwimenyerezamo ibyo biga (workshops), inzu mberabyombi igezweho ndetse n’ibiro.

Hanze hari ubusitani bukoze neza n’amatara menshi akoreshwa n’ingufu ziva ku mirasire y’izuba, ikibuga cy’umupira w’amaguru, iby’imikino y’intoki nka basketball ndetse na Volleyball byujuje ibisabwa byabishyira ku rwego mpuzamahanga.

Imirimo yo kubaka iri shuri yamaze imyaka ibiri ikorwa na sosiyete y’Abashinwa “China Geo Engineering Corporation”. Hamwe n’ibikoresho byose itwara miliyoni 12 z’amadolari (ni ukubuga miliyoni zibarirwa muri 840 z’amafaranga y’u Rwanda), inkunga yatanzwe na Leta y’u Bushinwa ibinyujije mu mushinga witwa China Aid Rwanda TVET School Project.

Amwe mu mashini ya Musanze Polytechnic.
Amwe mu mashini ya Musanze Polytechnic.

Abanyeshuri baryigamo bavuga ko bagize amahirwe yo kwiga mu ishuri rimeze neza kandi rifite ibikoresho bihagije, bahamya ko bafite icyizere cy’uko bazahakura ubumenyi buzabafasha hanze ku isoko ry’umurimo.

Mugiraneza Christian, uhagarariye abanyeshuri biga muri Musanze Polytechnic, ashimangira ibi agira ati “ Musanze Polytechnic ni rimwe mu mashuri y’icyitegererezo yo muri iki gihugu. Ni ukuvuga ko ari inyubako ari ibikoresho buri faculte (ishami) igiye ifite icyo nakwita laboratoire ni ishuri riri ku rwego rwo hejuru.”

Mugenzi we witwa Mugwaneza Prosper yunzemo avuga ko yagize amahirwe yo kumara umwaka muri IPRC Kigali ariko akurikije inyubako n’ibikoresho bihari ahamya ko ishuri yigamo riri ku rwego rwiza n’ubumenyi azahakura buzamugirira akamaro n’igihugu muri rusange.

Abanyeshuri biga muri iri shuri na bo bahamya ko ari ryiza bitewe n'ibikoresho rifite.
Abanyeshuri biga muri iri shuri na bo bahamya ko ari ryiza bitewe n’ibikoresho rifite.

Icyakora umuyobozi w’ishuri avuga ko ibikoresho bafite bihagije ariko mu mashami ajyanye n’ubuhinzi no kuyobora amazi mu mirima bagifite ikibazo cy’ibikoresho gusa ngo yizera ko na byo bizaboneka.

Musanze Polytechnic yatangiranye amashami atanu: ubuhinzi no gutunganya ibikomoka ku buhinzi, iby’amahoteli (Hospitality and hotel), ubwubatsi, iby’amashanyarazi ndetse no kuyobora amazi mu mirima (irrigation and drainage).

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ese irishuri ryabarifite amasomo yigihegito(shortcouses

alias yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

ESE kuriri shuri bagira ama short couses

mutamba yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

ESE kuriri shuri bagira ama short couses

mutamba yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

ec ribamo mechanical engineering??

dadou yanditse ku itariki ya: 9-05-2018  →  Musubize

musanze nabonye arikigo cyizape

hitimana noel yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Irishuri n’iryiza rwose. gsa nabazaga iyo wahawemo facult utifuza wemerewe kuyihindura?

Charles yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Iri shuli riziye igihe.

Bajad Jado yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

N’ukuri ndemeza ko ibyo ari ukuri!
Ndyigamo construction ariko nihohantu nasanze:
customer care!
abalecture bashoboye!

Hategekimana J.de Dieu yanditse ku itariki ya: 5-11-2016  →  Musubize

Mbanje gushimira leta yu rwanda kutugezaho ishuri nkiri ryikerekezo ngewe narahigereye sibikabyo nishuri ryiza pee mpamyaneza ko irishuri rizaza mumashuri yambere mugutanga ubumenyi mu rwanda rifite ibikoresho byose riri ahantu heza umva riziye igihe pe nimpano nziza murakoze.

Nsabimana eric yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

IRI SHURI NI INTUMBERO Y’ UBUHANGA MU MUSANZE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

call 0788305707 for information ni Principal’s number

kamilindi yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

birashimije cyane uburyo reta y,urwanda yatekereje kumasomo ajyanye nubumenyingiro kuko wabonaga abantu bavugako kwiga imyuga iri ibyo kwiga abantu babuze ubwenge bwo kwiga science nibindi. ndimubantu barangije kera S6 ariko ubu ndangije umwaka niga muri imwe muri IPRC zirimugihugu kubera reta yatwibutse ubumenyi baduha bwo ni ntagereranywa urebeye ku isoko ryu umurimo mukoze

DANNY yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka