Nyanza: Abafite ubumuga na bo barasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Mu muhango uhuza buri 26 wa Gicurasi abafite ubumuga baba baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu bibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cyita ku buzima bw’abafite ubumuga cya HVP Gatagara humvikanyemo bwa mbere ijwi ryabo risaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivugururwa.

Abafite ubumuga babisabye babarirwaga mu magana n’amagana bakaba bari bateraniye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza mu Kigo cya HVP Gatagara ari na ho umuhango wo kwibuka Padiri Fraipont umaze imyaka 33 yitabye Imana wabereye.

Abafite ubumuga mu Rwanda biyongereye kubasaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka.
Abafite ubumuga mu Rwanda biyongereye kubasaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka.

Ijwi ry’abafite ubumuga risaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryahinduka mu ngingo yaryo ya 101 maze Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akemererwa kongera kwiyamamaza ryanyujijwe mu muvugo wahavugiwe ariko imbaga y’abafite ubumuga yari ihateraniye irikomera icyarimwe amashyi y’urufaya.

Nk’uko uwo musizi w’umuhanzi yabivuze mu ijwi rya bagenzi be bafite ubumuga ngo Perezida Paul Kagame yabambuye injamba abaha ijambo mu nzego zifatirwamo ibyemezo mu gihe bemeza ko mu butegetsi bwose bwabanjirije imiyoborere ye bari intabwa mu muryango nyarwanda.

Usibye kuba abafite ubumuga mu Rwanda babikomojeho muri uyu muhango basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko Nshinga igena umubare wa manda z’umukuru w’Igihugu yavugururwa ngo baba banateganya kuzabisaba Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda babinyujije mu nyandiko.

Aha bakomeraga amashyi umuvugo wari urimo ubutumwa busaba guhindura Itegeko Nshinga.
Aha bakomeraga amashyi umuvugo wari urimo ubutumwa busaba guhindura Itegeko Nshinga.

Mu Rwanda, umusabe bw’abantu basabira hamwe mu matsinda ko Perezida Paul Kagame yabasha kongera kwiyamamaza binyuze mu kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, bwaherukaga mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo abantu basaga miliyoni berekezaga ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko na babibasaba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka