Amavubi U23 na Uganda U23:Sekamana na Muvandimwe ntibazakina mu gihe Kwizera Olivier hategerejwe Raporo ya Muganga

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo yo kwitegura ikipe ya Uganda gusa ikaba ifite bamwe mu bakinnyi bafite ibibazo by’imvune ndetse banamaze gusimbuza Niyibizi Vedaste na Ndayishimiye Antoine

Kuri uyu wa kabiri ikipe y’igihugu Amavubi yakomeje imyitozo yayo yo kwitegura ikipe y’igihugu ya Uganda nayo y’abatarengeje imyaka 23, aho abakinnyi nka Muvandimwe JMV wa Gicumbi,Sekamana Maxime na Kwizera Olivier batabashije gukora imyitozo kubera ikibazo cy’imvune.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umutoza Mashami Vincent uri kuyobora iyi myitozo, abakinnyi Sekamana Maxime na Muvandimwe JMV ntibazakina uyu mukino aho bahise basimbuzwa Vedaste Niyibizi (Sunrise Fc) na Antoine Ndayishimiye, rutahizamu wa Gicumbi Fc.

Muri iyi myitozo kandi iyi kipe yanasuwe na Vedaste Kayiranga,Visi Perezida wa Ferwafa aho yanadutangarije ko byari ngombwa ko bakomeza kuba hafi iyi kipe hafi ndetse banayiha icyizere ko ibitego batsinzwe nabo bashobora kubyishyura bakanarenzaho

Abakinnyi babiri biyongereye mu ikipe y'igihugu
Abakinnyi babiri biyongereye mu ikipe y’igihugu
Niyibizi Vedaste (wambaye 7) nawe yongewe mu Mavubi U23
Niyibizi Vedaste (wambaye 7) nawe yongewe mu Mavubi U23

Kayiranga Vedaste ati"Ni abana bakeneye ko tubaba hafi, biba bisaba kubategura hakiri kare,nyuma y’imyitozo twabibutsaga ko intsinzi ariyo bari gutegura atari ugukina byo kwishyushya, kandi ndahamya ko ibitego 2-1 badutsindiye hano natwe twajyayo tukabibatsinda cyangwa tukanabirenza"

Kayiranga Vedaste (V/P wa Ferwafa ) atera Morale abakinnyi
Kayiranga Vedaste (V/P wa Ferwafa ) atera Morale abakinnyi
Kayiranga Vedaste ati ibyo badutsinze natwe twabibatsinda
Kayiranga Vedaste ati ibyo badutsinze natwe twabibatsinda

Ku ruhande rw’Umutoza Mashami Vincent we asanga hari icyizere nyuma y’imyitozo ikipe imaze iminsi ikora aho babanje gusesengura umukino ubanza,ndetse anavuga ko n’ubwo Umutoza McKinstry atari mu Rwanda ariko bafatanya gutegura uyu mukino.

Mashami yagize ati "Twagerageje kuyobora umukino neza ndetse tunabona amahirwe menshi kurusha Abagande,kandi n’ibitego badutsinze urebye n’ibyo twabihereye, ubu icyo turi gukora ni ugusesengura amakosa twakoze kugira ngo tuzayakosore mu mukino utaha"

Umutoza Mashami kandi yakomeje agira ati"Umutoza turakorana umunsi ku wundi,turandikirana,nyuma y’imyitozo turaganira ndetse yanajyanye amashusho y’umukino ubanza ngo abashe kuwusesengura kandi mu by’ukuri biragenda neza"

Abakinnyi bafite icyizere cyo gusezerera Uganda n'ubwo bitoroshye
Abakinnyi bafite icyizere cyo gusezerera Uganda n’ubwo bitoroshye
Kwizera Olivier (wambaye 12) ntiyajyanye n'abandi
Kwizera Olivier (wambaye 12) ntiyajyanye n’abandi

Iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda bikaba biteganijwe ko ihaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane ku isaha ya Saa munani z’amanywa yerekeza muri Uganda gukina umukino wo kwishyura uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30/05/2015 kuri Nakivubo Stadium

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka