Musanze: Imodoka yagonze inzu, bane bari bayirimo basohokamo amahoro

Mu masaha ya saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2015, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite puraki RAC 218 V yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu yataye umuhanda igonga inzu abantu bari mu modoka bavamo ari bazima uretse umushoferi wakomeretse ku maboko.

Iyi modoka yagonze inkingi y’inzu y’imiryango ibiri ikorerwamo ubucuruzi mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze igice cy’ibaraza kiragwa, amatafari agwa kuri yo modoka irahombana igice cy’imbere.

Ku bw'amahirwe abari muri modoka bose bavuyemo ari bazima. Umushofere we yakomeretse ku kuboko bidakanganye.
Ku bw’amahirwe abari muri modoka bose bavuyemo ari bazima. Umushofere we yakomeretse ku kuboko bidakanganye.

Umugore utashatse ko amazina atangazwa ukorera mu nzu iyo modoka yagonzwe, avuga ko impanuka iba yari mu nzu aryamye agiye kumva ikintu kiratutse agira ngo gerenade, ngo umutima wamuvuyemo hashize akanya abaturanyi bahageze bwa mbere baramubyutsa.

Muhaweninama Emmanuel ukorera mu nzu byegeranye, na we avuga ko yumvise urusaku rw’ikintu gituritse agira ngo n’imodoka igonze umuntu asohotse abona ibice by’amatafari imbere y’umuryango abona ko imodoka igonze inzu.

Imodoka yagonze inkingi ibaraza ryose riragwa.
Imodoka yagonze inkingi ibaraza ryose riragwa.

Ngo bagiye bakuramo abazungu batatu bava mu gihugu cya Sri-Lanka ndetse n’umushoferi w’Umunyarwanda. Uretse umushoferi wafashwe na Volant agakomereka ku maboko, ngo abandi bavuyemo ari bazima.

Nubwo icyateye iyi mpanuka kitazwi, ariko Muhawenimana akeka ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije. Agira ati “Wari umuvuduko ni ko nabivuga yasimbikiye kuri kariya kararo igera hano iri mu kirere ntabwo amapine yigeze afata hasi.”

Muhawenimana ahamya ko ari byiza gutura mu metero nk’esheshatu zigenwa n’ubuyobozi kuko asanga byarinda abantu impanuka nk’iyo zakwambura abantu ubuzima batuye hafi cyane y’umuhanda.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka