Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi bane bo mu Isonga

Nyuma y’aho ikipe y’Isonga irangirije ku mwanya wa nyuma n’amanota 18 muri Shampiona y’icyiciro cya mbere n’amanota 18,ndetse bikayiviramo no gusubira mu cyiciro cya kabiri, ubu amakipe akomeye yo mu Rwanda yatangiye kuyikura mo bamwe mu bakinnyi bari bayifatiye runini aho ubu iri kuvugwa cyane ari ikipe ya Rayon Sports.

Abakinnyi bagera kuri bane bo mu ikipe y’Isonga bamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho iyi kipe itabashije kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwemeza ko iyi kipe yiteguye kurekura abakinnyi batandukanye bakerekeza mu makipe akomeye ya hano mu Rwanda

Isonga Fc yiteguye gutanga abakinnyi mu yandi makipe akomeye
Isonga Fc yiteguye gutanga abakinnyi mu yandi makipe akomeye

Mu gushaka kumenya ukuri kuri aya makuru Kigali Today yavuganye n’umuyobozi w’Isonga ariwe Muramira Gregoire, gusa atubwira ko biteguye gutanga umukinnyi uwo ariwe wese mu gihe binyuze mu nzira nziza, ariko anatangaza ko kugeza ubu nta mukinnyi Isonga iragurisha.

Muramira yagize ati " Nta mukinnyi n’umwe turatanga ahubwo ikiriho n’uko hari amakipe ari kunyura ku ruhande tukumva ngo bahaye abakinnyi bacu amafaranga, gusa hari n’abadusabye umukinnyi nka Muhire Kevin na Savio ariko nabo nta n’umwe urabatwara ngo dusinyane amasezerano"

Bonheur w'Isonga yitabajwe bwangu ngo aze gufatanya na Nzarora Marcel
Bonheur w’Isonga yitabajwe bwangu ngo aze gufatanya na Nzarora Marcel

N’ubwo Muramira Gregoire yatangaje ko nta kipe yari yahabwa abo bakinnyi ariko amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko abakinnyi barimo Mugisha Francois ukina nka myugariro (Central defender), Niyonzina Olivier(ukina mu kibuga hagati), Ndacyayisenga Alexis(Rutahizamu) ndetse n’umunyezamu wayo Hategekimana Bonheur bamaze kugera mu ikipe ya Rayon Sports

Nshuti Dominique Savio watsinze igitego Uganda u23 yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2
Nshuti Dominique Savio watsinze igitego Uganda u23 yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2

Usibye aba bakinnyi kandi biranavugwa ko umukinnyi Nshuti Dominique Savio watsinze igitego rukumbi Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze Uganda nawe yaba ari mu bakinnyi berekeje muri Rayon Sports ariko Muramira uyobora Isonga yatangarije Kigali Today ko uwo mukinnyi ikipe ya APR Fc yamusabye.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ferwafa ikwiye gusubizaho abakinnyi 5 b’abanyamahanga, kuko turacyabakeneye, rwose barihuse gusiga 3 gusa. Murebe no mubihugu bikomeye muri ruhago, Espagne na England bakinisha abanyamahanga bangana iki? Kandi nizo championnat za mbere ziryoshya rugo. Dukeneye kongera kubona rugago ishyushye abafana bakagaruka kubibuga, kandi ibyo ntibishoboka tudafite abakinnyi bakomeye, ab’Abanyarwanda bakabazamukiraho, niyo mpamvu urwego rw’abakinnyi bacu ruri gusubira hasi, ikabona ikipe y’igihugu iru gudubira inyuma kuko nta competition.

Ngabonziza Bernard yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Aba bana nizere ko ari abo kurera atari ngenderwaho, keretse niba dushaka gusubira mu cyakabiri. Rayon ikeneye abataka 2, bakomeye, nibura ba 30.000.000 bombi, bamwe badashakisha, bazi icyo gukora imbere y,izamo. Nibaboneka, babwire abafana, turabagura rwose. Ariko Apr fc, itakongera kudukinaho umubyimba, kubona uyu mwaka idutsinda imikino yombi ya shampiyona, kandi ibyo ntibyabagaho. Turi ikipe ikomeye, ifite izina, ntitugomba kuvogerwa ako kageni. Tugomba kuyihimuraho uyu mwaka natwe tukayitsinda aller na retour, ibi birasaba abakinnyi batyaye babiri b’imbere, basimbura Cedric na Kagere, na babiri bi nyuma ku mpande basimbura Abouba na Mackenzi, bagafasha Faustin na James. Abo bana bakajya basimbura bibaye ngombwa, ubundi bagafasha mu myotozo, bakajya azamurwa bitewe nuko bari kwitwara.Hagati ho ntakibazo, dufite Capitaine Fuad, Djohad, Robert na Kawunga. Please mishake abakinnyi 4 bakomeye ngenderwaho mutumbwire twishakemo abafana 50, tubagure. Niteguye gutanga Frw,1,000,000.

Ngabonziza Bernard yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Muvugishe ukuri ushaka igikombe wagura abakinyi
Ikipe yabo yasubiye inyuma? Wapi nta avenir mbonye
Bivuga bazanye baringa tu.
Umva nimwishakre abanyarwanda inyanza nahandi hose
bakiri bato mwihe imyaka 3 mubatoza umubira wa amaguru
mushake ari munsi y’imyaka 15 kumanura noneho muzabwira neza iyo kipe naho se murazana abadashoboye bananiwe
muyindi kipe. Mwabaze amacuri rwose.Mwihangane nyine nuko mungana.

bazemera berchumas yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Rayon yarakubiswe icyo ibura si abakinnyi,ahubwo ifite akavuyo ndakeka gutuza mukamenya icyo mushaka byabafasha.naho Savio we arashoboye naze afashe APR ikomeze itware ibikombe.be blessed!

Maya yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

nibyiza ni ukuri kuko dukeneye kongera kubona Rayon nyakuri kdi itwara ibiko mbe.nibatekereze no muyandi ma ekipe barebe ko hari n’abandi barambagizwa gusa bashishoze! kdi baramenye Bakame ntagire aho ajya kuko ndabona tukimukeneye.

Hakizimana Dieudonne’ yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

nibyiza ni ukuri kuko dukeneye kongera kubona Rayon nyakuri kdi itwara ibiko mbe.nibatekereze no muyandi ma ekipe barebe ko hari n’abandi barambagizwa gusa bashishoze! kdi baramenye Bakame ntagire aho ajya kuko ndabona tukimukeneye.

Hakizimana Dieudonne’ yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

ariko se APR YAKWITAYE KUBO IFITE IKAREKA KWANGIZA N’ABASIGAYE KUKO BITUMA NTA COMPETION IBAHO TUGASUBIRA INYUMA

olivier yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka