Musanze: Amazi yafunze umuhanda Musanze-Rubavu, anahitana umwana wajyaga ku ishuri (Yavuguruwe)

Imvura yaguye ijoro ryose cyane cyane mu bice by’ibirunga yateye umwuzure mu Mujyi wa Musanze amazi afunga umuhanda wa Musanze-Rubavu hafi ya Hoteli Faraja abagenzi n’imodoka bavaga i Rubavu n’ab’i Kigali bari bahagaze bategereje ko agabanuka bagakomeza urugendo. Aya mazi kandi aturuka mu birunga ngo yatwaye umwana w’imyaka 10 wo mu Murenge wa Nyange wari ugiye ku ishuri n’umurambo we nturaboneka

Amasi yakubise yuzura umuhanda uba ufunzwe.
Amasi yakubise yuzura umuhanda uba ufunzwe.

Iyi mvura yatangiye kugwa saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa 25 Gicurasi yakomeje ijoro ihita mugitondo. Amazi ava mu birunga yamanutse ari menshi cyane umwuzi (umugezi uvuka kubera amazi y’imvura) uruzura amazi yuzura mu muhanda no mu mazu y’abaturage.

Umusore witwa Stone Fils ucururiza butiki na resitora hafi y’umwuzi wa Muhe, avuga ko saa kumi n’imwe za mugitondo ari bwo babyutse amazi amaze kuba menshi atangiye kuzura mu mazu.

Amazi yaturutse mu Birunga yafunze umuhanda Musanze-Rubavu.
Amazi yaturutse mu Birunga yafunze umuhanda Musanze-Rubavu.

Ubwo yageraga kuri uwo mwuzi yabonye amazi amanura ibintu byinshi harimo n’intama y’umweru. Bishoboka ko yangije ibintu byinshi birimo imyaka y’abaturage ariko kugeza ubu bitaramenyekana.

Uyu musore akomeza avuga ko ku munsi yinjizaga amafaranga nk’ibihumbi 20 mu bucuruzi bwe none kubera icyo kiza yemeza ko uyu munsi adakora kikaba ari igihombo. Ngo igisubizo abona agomba gushaka indi nzu itari hafi aho.

Hamwe na hamwe yarenze umuhanda ajya no mu ngo z'abaturage.
Hamwe na hamwe yarenze umuhanda ajya no mu ngo z’abaturage.

Mperaheze Ezechiel afatanyije na mugenzi we bubatse amazu y’ubucuruzi aho hakunda kwibasirwa n’umwuzure.

We avuga ko yasabye inguzanyo ya banki kugira ngo abana babone amafaranga y’ishuri ndetse n’ ibyo kurya ariko ibyo bisa n’aho bihagaze kuko atazongera kubona abayakodesha.

Agira ati “Ubwo twari twasabye amafaranga muri banki tugira ngo azadufashe kwishyurira abana minerval n’ubuzima busanzwe none murabona ko ibi biza byaduteye, aya mazu abayakoreraga murabona ko bayavuyemo.”

Mu gihe cy’ukwezi n’igice gusa, aya mazi ava mu birunga yuzuye muri ako gace ari na ko abacuruzi baho bahura n’igihombo.

Uyu muhanda igice kinini kirimo amazi nta modoka zirimo kuwucamo.
Uyu muhanda igice kinini kirimo amazi nta modoka zirimo kuwucamo.

Mperaheze asanga ko hakwiye gushyirwa inzira y’amazi yambukiranya umuhanda ndetse bakanacukura bajyamo hasi kugira ngo amazi ntazaze yuzura ngo arenge inzira yayo agasandara mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride ashimangira ko hakwiye inyigo yimbitse yo gushakira igisubizo kirambye aya mazi ava mu birunga akangiriza abaturage ibyabo.

Nubwo ibyangijwe n’iyi mvura bitaramenyekana, ariko muri iki gitondo umuyobozi w’akarere yatangarije Kigali Today ko hari umwana w’imyaka 10 wo mu Murenge wa Nyange wari ugiye kwiga ayo mazi yatwaye n’umurambo we nturaboneka.

Mu kwezi n’igice gusa, imyuzi imaze guhitana abantu batatu mu Murenge wa Nyange na Muko.

Imodoka zaparitse zitegereje ko amazi agabanuka zikabona kugenda.
Imodoka zaparitse zitegereje ko amazi agabanuka zikabona kugenda.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka