Mu cyumweru kimwe ndaba namenye niba nguma muri Rayon cyangwa nyivamo-Bakame

Umunyezamu usanzwe ufatira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi ariwwe Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame aratangaza ko mu gihe cy’icyumweru kimwe aba yamenye niba aguma mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho amasezerano ye arangirana n’uyu mwaka w’imikino

Mu gihe habura igihe gito ngo amasezerano ya bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports arangire, umunyezamu wayo Ndayishimiye Eric Bakame ni umwe mu bagomba kurangiza aya masezerano nyuma y’uko umwaka w’imikino urangira.

Bakame mu cyumweru kimwe aramenya niba aguma muri Rayon Sports cyangwa yerekeza ahandi
Bakame mu cyumweru kimwe aramenya niba aguma muri Rayon Sports cyangwa yerekeza ahandi

Gusa ariko kuri uyu mukinnyi byavugwaga ko yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports ariko bakaba bari batarumvikana amafaranga yatuma asinya andi masezerano nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports iheruka gusubiramo ibijyanye n’ibiciro byo kugura abakinnyi.

Ndayishimiye Eric Bakame mu myitozo n'Isonga mbere ubwo Rayon yari yerekeje muri Cameroun
Ndayishimiye Eric Bakame mu myitozo n’Isonga mbere ubwo Rayon yari yerekeje muri Cameroun

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko kugeza ubu atararangiza ibiganiro na Rayon Sports ariko ariko anavuga ko hari n’andi makipe amwifuza gusa agaha amahirwe menshi ikipe ya Rayon Sports.

Bakame yagize ati" Amasezerano nibyo ageze ku musozo,n’ubwo nta kintu kigaragara twari twavugana ubu ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports, hari andi makipe turi kuvugana n’ubwo bikiri ibanga, Ndacyategereje ku buryo nko mu cyumweru kimwe mba namenye icyerekezo cyanjye"

Yakomeje agira ati"Nindamuka nganiriye neza na Rayon Sports ndumva nta kibazo cyatuma ntayigumamo kuko ni ikipe nkuru ,ni ikipe maze kwiyumvamo gusa nabwo bitanashobotse ko nyigumamo najya n’ahandi kuko sindi umukinnyi mubi"

Umunyezamu Bakame ngo hari n'amakipe yo hanze bavuganye ariko aracyari ibanga
Umunyezamu Bakame ngo hari n’amakipe yo hanze bavuganye ariko aracyari ibanga

Ikipe ya Rayon Sports iramutse itegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, Ndayishimiye Eric Bakame akaba yayivamo,yaba ayivuyemo nta gikombe ayifashije gutwara kuko mwaka w’imikino wa 2013-2014 yarangije ku mwanya wa 2 naho uyu mwaka w’imikino wa 2014-2015 irangiza ku mwanya wa gatanu.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ajye he se sha? muzi gushukana gusa.

wowe yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

va muri yo nyatsi rwose uri umukinyi mwiza umwaka waranzwe no kugushinja ruswa gira vuba wigendere musaza!

Bakame yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka