Musanze: Banki Lambert yashyize abaturage mu mazi abira

Abaturage 17 bo Karere ka Musanze bafashe amafaranga y’urunguze izwi nka Banki Lambert, ubu baricuza nyuma y’uko bagize ikibazo gikomeye cyo kubona ubwishyu, bamwe ibyabo bikaba byaratejwe n’abandi bikaba ari ko bigiye kubagendekera.

Banki Lambert, bumwe mu buryo bwo kubona amafaranga wifuza ariko uwayaguhaye ukamuha inyungu nini ukurikije iya banki buvugwa mu Mujyi wa Musanze ariko ku gipimo kiri hejuru cyane nk’uko ubuyobozi bwagiye bubigaragaraza, ikaba ngo ari inzitizi ku iterambere ry’ibigo by’imari n’abaturage.

Bamwe mu baturage bakozweho na Bank Lambert none ibyabo bikaba byaratejwe cyamunara.
Bamwe mu baturage bakozweho na Bank Lambert none ibyabo bikaba byaratejwe cyamunara.

Matovu Theophile ni umwe mu baturage bafashe amafaranga mu buryo bwa Banki Ramberi. Avuga ko yagujije ibihumbi 300 umugabo witwa Musabyimana Aimable bandikirana ko amuhaye ibihumbi 900 ariko ngo baba babiziranyeho ko azamwishyura ibihumbi 300 n’inyungu ya 30% ku kwezi.

Ariko si ko byagenze, ngo nyuma y’ukwezi kumwe, Matovu yabonye inyungu y’ibihumbi 30 yagombaga kumwishyura arayamushyira arayakira anamuha inyandiko y’uko ayabonye (recu).

Ukwezi gushize ngo yabonye bya bihumbi 300 yari yamugurije ayamushyiriye arayanga amubwira ko agomba kumwishyura ibihumbi 900 bandikiranye kuko ngo ni yo amurimo.

Akomeza avuga ko yamusabye afatanyije n’abandi bagabo b’inshuti ze kuyemera arabyanga, ni bwo bitabazaga inteko y’abunzi, ngo Matovu aramutsinda ariko Musabyimana ntiyanyurwa akomereza mu rukiko bakazaburana muri Nyakanga uyu mwaka.

Nzamwitakuze Sophie, na we agaragara ku rutonde rw’abaturage bafitanye ikibazo na Musabyimana Aimable cy’amafaranga yo muri Banki Lambert.

Urwandiko bandikiye ubuyobozi ngo bubarenganure.
Urwandiko bandikiye ubuyobozi ngo bubarenganure.

Avuga ko yamuhaye ingwate y’inzu yabagamo n’umuryango we maze amuguriza ibihumbi 800 akazajya amwungukira 20% buri kwezi ariko bandikirana ko amuhaye miliyoni 2 n’ibihumbi 400 kugira ngo azihutire kwishyura bitabaye ngombwa ko bajya mu manza.

Ngo ayo mafaranga yayashoye mu bucuruzi maze akamuha inyungu y’ibihumbi 160 ku kwezi nyuma y’amezi abiri abonye ko atazayabona amusabye ko amwishyura ibihumbi 800, umugabo arabyanga ngo agomba kumwishyura miliyoni 2 n’ibihumbi 400.

Ni bwo Musabyimana yagannye inkiko, mu Ukwakira 2014 urukiko rutegeka ko inzu ya Nzamwitakuze iratezwa cyamunara we n’umuryango we bashaka ho bacumbika mu baturanyi none avuga ko yabaye nk’umusazi atazi uko azongera kubona aho akinga umusaya hitwa iwe.

Musabyimana avuga iki?

Musabyimana Aimable uvugwaho kuba umushoramari muri Banki Lambert, ku ruhande rwe yanze kugira icyo atangaza.

Agira ati “Ibyo umbaza bihuriye he n’ubuzima bwanjye n’ubwabo, ibyo ni ibyabo njye ntabwo bindeba.”

Aba baturage bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi kugira ngo bubafashe ibyabo bitazatezwa, nk’uko kopi yo mu Kwakira 2014 Kigali Today ifite ibigaragaraza ariko ntacyo bwabamariye kuko ikibazo ubwacyo cyageze mu nkiko.

Minisitiri wa MINALOC, Francis Kaboneka, mu nama yagiranye n’abikorera bo mu Karere ka Musanze muri Mutarama uyu mwaka, yagarutse kuri iki kibazo, abasaba kureka uwo muco wo gukoresha amafaranga ya banki Lambert bibasubiza inyuma bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Amakuru ava mu baturage avuga ko hari bamwe mu baturage bafashe amafaranga ya banki Lambert batanze sheki zitazigamiwe babura ubwishyu bafata icyemezo cyo kuva mu gihugu bamwe bakaba bari i Bugande kugira ngo badafungwa.\

Kuba abaturage bishora muri banki ngo biterwa n’imikorere y’ibigo by’imari bitanga inguzanyo nyuma y’igihe kinini kandi bashaka amafaranga ku buryo bwihuse ndetse n’ubujiji bwa bamwe mu baturage.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aya ni amatakirangoyi....... amafaranga aravuna... bayafatira iki se? Ni bishyure..... ubwo se wamenya arinde uba ufite ukuri.... ibi mubihaye agaciro abambuzi baba benshi.... nkuko bayafata ntawe bagishije inama bage bisyura batenduranyije.

Arsenal yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

KO MU RWANDA TWARI TUMENYEREYE UMUCO WO KUGUZANYA NTANYUNGU WUNGUKIRA UKUGURIJE,ICYO SI ICYOREZO CYABA KIDUTEREYE UMUCO ?NGAHO MINISITIRI W’UMUCO NA MINISTIRI W’UBUCURUZI BAZICARE BABIGANIREHO.

KIZIMMURIRO yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

bagane Bpr ifite Ibakwe muri iyi minsi.babuze abo baha inguzanyo

vamu yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka